
Uyoboye ingabo muri RDC zirimubutumwa bwamahoro zomubihugu bya EAC, bwana Major Gen Jeffe Nyagah, yavuzeko hari ibibazo adakwiye kubazwa birimo nibyumutwe wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 26.04.2023, saa 7:10 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko Major Gen Jeffe Nyagah, Umuyobozi ureba ingabo zishinzwe kugarura amahoro muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, zomubihugu biri mumuryango wa AFrica y’iburasirazuba (EAC), uyu muyobozi, yahakaniye abakomeje kumubaza ibibazo bya politiki byerekeye ibyumutwe witwaje intwaro wa M23.
Ibi yabivuze ubwo yarafite ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma k’witariki 24.04.2023, Gen. Nyagah yabajijwe niba M23 iri kubahiriza icyemezo cyo kurekura ibice yafashe, asubiza ko iki kibazo ari icya politiki, kandi ngo mu nshingano ze, gusubiza ibibazo nk’iki ntibirimo.
Major Gen Jeffe Nyagah yagize ati: “Ntabwo gusubiza ibibazo bya politiki biri muri manda yacu, utari Umunyekongo cyangwa utari we. habayeho guhagarika imirwano hagati ya FARDC na M23? M23 yaba iri gusubira inyuma? Yaba iri kujya ku kirunga cya Sabyinyo? Ese kuri site ya Sabyinyo hari ibikorwa nyabaki? Ibi ntibireba EACRF, ni ibibazo bya politiki.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko icyo ingabo za EAC zifuza ari uko imirwano yahagarara, umuhanda munini wa Bunagana-Kibumba-Goma n’uwa Kitshanga-Kilolirwe-Goma igakomeza gukora kandi ikagenzura imitwe yitwaje intwaro irenga 120 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Gusa agahenge kamahoro gasa nakagarutse muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi Ya Congo (Eastern Drc), kumpamvu zuko umutwe wa M23 wakomeje kubahiriza amasezerano y’iLuanda n’a Nairobi, nkuko nubundi byemezwa nabayobozi b’Ingabo zakarere.




