
Major Gen Jeff Nyagah warukuriye Ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba(EAC) zoherejwe kugarura amahoro Muburasirazuba bwa RDC, yeguye kubuyobozi bwokuyobora ingabo za EACRF.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 28.04.2023, saa 1:39 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kane tariki 27.04.2024 ni bwo uyu musirikare yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe umunyamabanga Mukuru w EAC, Peter Mathuki.
Murwandiko bwana Majar Gen Nyagah yavuze ko yahisemo gufata iki cyemezo nyuma y’igihe bigaragara ko umutekano we usa n’uri mu kaga.
Ati: “Nyakubahwa munyamabanga Mukuru, nk’uko mubizi habayeho kugerageza kubangamira umutekano wanjye aho nahoze ntuye, binyuze mu kukohereza abacancuro b’abanyamahanga bahashyize udukoresho two kungenzura, kuhagurutsa za drones ndetse bakanagenzura aho ntuye ku buryo byansabye kuhimuka mu ntangiriro za 2023.”
Yavuze ko hejuru y’ibi ko hanacuzwe “umugambi wo kumugirira nabi binyuze mu binyamakuru ngo rimutangazeho amagambo amuharabika,” ikindi Ingabo za EACRF zikaba zaragiye zishyirwaho ibirego by’ibinyoma byerekeye uko zikemura ikibazo cya M23.
Ibirenze ibi ngo leta ya Kinshasa mu buryo bunyuranyije na Manda y’Ingabo za EAC yategetse ko buri mezi atatu zijya zimuka, ikindi ihitamo guhagarika urubuga rwa Facebook rwa EACRF; ibyo abona nko “guca intege” Ingabo z’akarere zikomeje gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke muri Congo.
Ingingo yo kuba EACRF itarajyanwe muri Congo kurwana na M23 nk’uko abanyeCongo babyibwiraga inaheruka gushimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Mutua ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Andi makuru avuga ko igitutu cyiyongereye kuri Major Gen Jeff Nyagah, nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye ko abarwanyi ba M23 bajya kuba muri Sabyinyo nk’uko byifujwe n’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda.
Uyu munya-Kenya mu kiganiro yaherukaga kugirana n’abanyamakuru i Goma, yagaragaje ko abarwanyi ba M23 badakwiye kujya kuba muri Sabyinyo kuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? Mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo y’ubuzima?”





