Major Gen Mbiato Konzili, yatawe muriyombi ninzego zishinzwe Umutekano muri RDC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 28.05.2023, saa 2:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umwe mubasirikare bakomeye mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, General Aimé Mbiato Konzoli, byamaze kwemezwa ko yatawe muriyombi n’abakozi ba ANR ( Urwego rushinzwe iperereza muri RDC).
Byavuzwe ko yatawe muriyombi kuberako bamukekaho gutegura umugambi wo gukubita kudeta.
Major Gen Mbiato yarasanzwe ari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba, amakuru agera kuri MCN, nuko yafashwe ahagana mugitondo cyo kuwagatandatu Tariki 27.05. 2023.
Naho muriki gitondo cyokuriki cyumweru tariki 28.05.2023, abakozi ba ANR nabasirikare boherejwe gusaka murugo rwuyu mu General.
Ubwo basakaga urugo rwuwatawe muriyombi, we bari bakimufite mwishamyi rishinzwe iperereza ANR, nkuko amakuru abivuga.
Minisiteri w’ingabo muri RDC, ibinyujije kuri Twitter, imaze gutangaza ko Gen Mbiato yahamagajwe n’inzego ziperereza ngo abazwe kuri dosiye ya Minisitiri wacyuye igihe, Gilbert Kabanda Kurhenga
Gen Mbiato yabayeho kandi numuyobozi mubiro bya Minisitiri w’ingabo no mu gihe cya Kabanda, kugeza ubu yari akiri kuri iyi mirimo. Ibindi biri muri iyi dosiye ntibirajya ahagaragara.
Major Gen Mbiato Konzili, yavukiye ahitwa Monayi-Mbongo, Tariki 12.09.1962.