Major Gen Jacques Ychaligonza Nduru wari Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mungabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), niwe wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Intara ya Kivu yaruguru.
Uyu musirikare avuka mu Ntara ya Ituri, ho Muburasirazuba bwa RDC, ubwoko bwe ni Umuhema. Yabayeho inyeshyamba mu mutwe wa RCD-KML, nyuma aba inyeshyamba ya UPC (Union des Patriotes Congolais) n’umutwe wa yo wa gisirikare wa FPLC (Forces patriotiques pour la libération du Congo ) wayoborwaga na Thomas Lubanga.
Gen Jacques Nduru yabanje kuba mu nyeshyamba za RCD-Kisangani mu mutwe wayo wa gisirikare witwaga Armée populaire congolaise (APC), iyoborwa na Wamba dia Wamba.
RCD-K ML ntabwo yigeze ishyira hamwe, kimwe n’inyeshyamba nyinshi z’abanyekongo, yaje kubamo amakimbirane yakomoka imbere muri yo, kwivanga kwaturutse hanze ndetse no kutumvikana ku ntego zayo. Nyuma gato yo kugera muri Bunia, ubuyobozi bwa Wamba bwanenzwe na komiseri mukuru w’ishyaka rye, Antipas Mbusa Nyamwisi, n’umwungirije, John Tibasima.
Aba bantu batatu bari batandukanye cyane mu myumvire: umwarimu w’amateka wari umaze igice kinini cy’ubuzima bwe muri Amerika na Tanzania, ahanganye n’abacuruzi babiri begereye abantu b’ibikomerezwa. Tibasima, wari ushinzwe ingengo y’imari, akaba yari umunyemari n’umucukuzi w’amabuye y’agaciro, mbere yari yarabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Office des Mines d’Or de Kilo-Moto (OKIMO), mu gihe Mbusa yakomokaga mu muryango ukomeye mu bijyanye na politiki kandi yari umwe mu banyamuryango bashinze RCD-Goma mu mwaka wa 1998.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 1999, abo bahanganye na Wamba batangiye gushyiraho urufatiro rw’akarere bavugagamo rikijyana. Tibasima yatangiye ashakisha urubyiruko ajyana mu myitozo ya gisirikare mu nkambi ya Rwampara, hafi ya Bunia, kandi Mbusa na we yabigenje atyo mu nkambi ya Nyaleke, hafi ya Beni. Aba bagabo bombi binjizaga abantu mu gisirikare ahanini bashingiye ku moko, nubwo abasirikare ba Mbusa bagizwe ahanini n’Aba-Nande n’Aba-Lendu.
Ku mpande zombi, abinjizwaga mu gisirikare bahuguwe n’abasirikare ba Uganda (UPDF). Kimwe na Lotsove, Mbusa na Tibasima babonye inkunga ya Uganda bashyiraho umubano w’ubucuruzi na Brigadier Kazini na Gen. Salim Saleh, murumuna wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni. Babafashaga kugira ngo bungukire mu mutungo kamere wa Congo.
Mu mwaka wa 2000 abakomanda b’AbaHema muri APC batangije imyigaragambyo bamagana icyo babonaga nko gushyigikira Aba-Lendu kwa Wamba, hanyuma bafata izina rya Force mobile Chui “ingwe” (FMC). Wamba yihutiye kwegeka uko kwigomeka kuri Tibasima. Urebye ko FMC itatangiriye UPC gusa, ahubwo ikiruta byose yashyize Thomas Lubanga ku mwanya w’imbere, ibindi bisobanuro bisa nk’aho byari bikenewe.
Komanda Bagonza niwe wa mbere wigometse hamwe n’ingabo ze, agaba ibitero ku birindiro bya APC i Nyankunde na Marabo. Abandi bakomanda b’Abahema, barimo Jacques Tchaligonza Nduru na Floribert Kisembo, bifatanije na Bagonza mu ishyamba, kimwe n’abakomanda benshi b’Abatutsi bo muri APC, barimo Bosco Ntaganda. Bakoranye na Yves Kahwa, wari umuyobozi gakondo wa Sheferi ya Bahema-Banywagi muri Teritwari ya Djugu. Muri Mandro, umurwa mukuru w’iyi Sheferi, niho FMC yashyize état-major. Aha hantu haje kuba ikigo gikuru cy’imyitozo cya UPC.
Jacques Nduru yaje kwinjizwa muri FARDC nyuma yo kuvanga ingabo za leta, ingabo z’inyeshyamba n’imitwe yitwaje intwaro. Yakurikiye amasomo ya gisirikare y’ibanze muri Uganda yigishijwe na UPDF. Jacques Nduru yabaye umugaba mukuru w’inyeshyamba za UPC iyobowe na Thomas Lubanga waje gukurikiranwa na ICC mu mwaka wa 2012 kubera ibyaha by’intambara.
UPC wari umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini n’ubwoko bumwe bw’Abahema, ushyigikiwe n’ingabo za Uganda; ari nawo wakuriyemo undi murwanyi wakurikiranweho ibyaha by’intambara, Bosco Ntaganda, wamenyekanye ku izina rya “Terminator”.
Nyuma yo kuvanga ingabo akajya muri FARDC, mu mwaka wa 2007, Perezida Joseph Kabila yagize Gen de Brigade Jacques Nduru Komanda w’ikigo cya gisirikare cya Kitona . Yagumye kuri uyu mwanya kugeza mu mwaka wa 2013 mbere yo kugirwa Umuyobozi mukuru w’akarere ka mbere ka gisirikare kugeza mu mwaka wa 2017. Akarere ka gisirikare ni ahantu ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi ziba zikorera ziyobowe na komanda umwe.
Agace ka mbere ka gisirikare gakubiyemo umujyi wa Kinshasa n’izahoze ari intara za Bandundu, Bas-Congo na Equateur. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza 2018, Jacques Nduru yagizwe komanda wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu karere ka gatatu ka gisirikare gakubiyemo intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo n’icyahoze ari Province Orientale.
Mu gihe cy’urubanza rwa Bosco Ntaganza, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwanzuye ko Ntaganda n’abandi bayobozi b’inyeshyamba za UPC/FPLC, barimo Gen Jacques Nduru, Thomas Lubanga na Floribert Kisembo bakoreye hamwe kandi bumvikana ku mugambi wo kwirukana inyeshyamba z’Aba-Lendu zose mu bice byo mu Ntara ya Ituri mu gihe cy’intambara yabo bahanganye na RCD-K/ML.
Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza igihe yagirwaga umuyobozi w’ibikorwa bya Sukola 1, Gen Jacques Nduru yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya Sukola 2, afite icyicaro muri Rutshuru.
Nk’umuyobozi w’ibikorwa bya Sukola 1, icyicaro cye cyari muri Bunia, agace azi neza kuko yahakoreye nk’inyeshyamba. Jacques Nduru yamaze igihe kirekire ku ipeti rya Brig General (inyenyeri imwe) afite kuva mu 2007 mbere yo guhabwa ipeti rya Major Gen.
Mu mwaka wa 2022 nibwo mu mavugurura yakozwe na Perezida Felix Tshisekedi, yagize Gen Nduru umugaba w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, ari nabwo Lt GenTshiwewe Songesha yasimburaga Gen Mbala ku mwanya w’umugaba mukuru wingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).
Ibyo dukesha urubuga rwa Actualite Cd.
By Bruce Bahanda.
Tariki 08/09/2023.