Umusirikare Mukuru wungirije umugaba Mukuru w’ingabo za Republika ya demokorasi ya congo, bwana General Major Jacques Ychaligonza Nduru, yasuye ibirindiro bitandukanye by’ingabo za Congo Kinshasa, zikorera mukarere ka teritware za Masisi na Nyiragongo. Ibi bice n’ibikunze kuberamo imirwano hagati y’u mutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanije n’indi mitwe irimo FDLR na Nyatura ndetse n’indi mitwe irimo y’abanyamahanga.
Nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru nuko intego y’urwo ruzinduko rwa General Ychaligonza muri Masisi na Nyiragongo rugamije guha ingabo ze ziri kurugamba Morale ndetse akaba anashaka kumenya neza kubijanye niba akazi kabo ko kurinda abaturage n’ibyabo bagakora bisunze amategeko aranga abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Tububutse ko igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo, cagiye kiragwa no gutsindwa murugamba rwagiye rubahuza kenshi mubihe bitandukanye n’ingabo zo mu mutwe wa M23.
Kandi iz’ingabo za RDC zikaba zinashinjwa kenshi guhonyanga agateka kazina Muntu muriki gihugu ahanini mubice byo Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nimugihe izi Ngabo za FARDC zishinjwa kwica no gufunga ntampamvu ahanini abo mubwoko bwa Batutsi ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ibi ba bikoze mu Minembwe, Masisi,Bukavu na Goma nahandi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 18/09/2023.