
Kumunsi w’ejo hashize tariki 22/09/2023, ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zerekeje mugace ka Mushaki kari mubilometre 46 n’u Mujyi wa Goma. N’kuko bivugwa n’Umunyamakuru Justin Kabumba, nuko ziriya Ngabo za FARDC zagiye Mushaki, mubiganiro n’abaturage kandi ko zari ziyobowe na Guverineri w’iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba.
Mubusanzwe aha Mushaki harebwaga n’ingabo za Barundi zo mu Muryango wa Afrika y’uburasirazuba (EACRF), mu Makuru Minembwe Capital News imaze kwakira nuko Mbere y’uko ibiganiro bya FARDC n’abaturage biba habanjye kuba ibya FARDC naziriya Ngabo za Barundi ziri mubutumwa bw’amahoro Muburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC. Ubwo Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, yaganiraga n’abaturage abaturage bamusabye ko aka gace yakazanamo abapolisi aho binavugwa ko yamereye ariko ababwira ko abo ba polisi bazaza nyuma.
Major Gen Peter Cirimwami, ati: “Baturage ba Mushaki, mumenye meza ko ubu ataribirya byambere imbaraga za FARDC zizamuka umunsi kumunsi. Ubu dufite imbaraga zo kurwanya Inyeshamba izarizo zose. Ibyo musaba nibyo natwe twifuza.”
Uyu Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami, yakomeje avuga ati: “Ingabo zanyu FARDC zirihafi kwigarurira ibice byose bigenzurwa n’ingabo za Mahanga,” aha yavugaga ingabo za EACRF.
Ibi ingabo za RDC zibikoze nyuma yuko ingabo za M23 zigaragaje ko zari zikomeje kwiyegereza abaturage aho bari baheruka gukora urugendo baja kuganiriza abaturage ba Kiwanja ndetse nyuma yaho bagana muri Karuba aho naho bahakoranye ibiganiro n’abaturage.
By Bruce Bahanda.
Tariki 23/09/2023.