Colonel Ruhinda Gaby wo mw’itsinda ry’abarwanyi barwanira aho byananiranye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR byamenyekanye ko yaguye mu mirwano yo ku Cyumweru, imirwano ingabo za RDC zihanganyemo na M23,
Ruhinda yarazwi mu basirikare ba komeye kuva mbere mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, izina rye ryakavukire ni Protogene Ruvugayimikorere.
Ay’amakuru yanemejwe n’u muvugizi wa M23 mu by’agisirikare Major Willy Ngoma, aho yagize ati: “Col Ruhinda nibyo yaguye mu mirwano n’ubwo leta ya Kinshasa ikomeje kubigira ubwiru ariko nibyo rwose yarapfuye.”
Yakomeje avuga ko Ruhinda ubwo yaramaze kuraswa arapfa ko hari mugihe c’isaha icenda zu mugoroba w’ejo tariki 03/12/2023, ko kandi harabandi bapfuye mugihe bazaga kurwanirira umurambo we.
Colonel Ruhinda, yarasanzwe ayoboye umutwe wa FDLR na Wazalendo mubice bya Masisi na Rutchuru aho yicaga no kunyaga Inka zabo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu Colonel Gaby Ruhinda, yarasanzwe afite inshingano zibiri zikomeye mu mutwe wa FDLR, niwe warukuriye iperereza na operasiyo (Opperation).
Gusa Ruhinda ari mubarwanyi bagiye bafatirwa ibihano n’u muryango w’Abibumbye(L’ONI).
Impuguke zu muryango w’Abibumbye zishinzwe gukurikirana ibijanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, muri rapport ziheruka gutanga zagaragaje ibibi bye birimo kwica gufata kungufu ndetse nokugirana imikoranire yahafi n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Isoko yacu dukesha ay’amakuru n’uko Col Ruhinda akimara kuraswa umubiri we wajanwe mu bitaro bya Heal Africa biherereye mu mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.