Makobola mu Muriro w’Intambara Ikaze Mbere ya Noheli
Mu ijoro ryabanjirije umunsi mukuru wa Noheli, santere ya Makobola iherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yabayemo imirwano ikaze yahuje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, n’indi mitwe yitwaje intwaro iri muri aka gace.
Iyi mirwano, yamaze umunsi wose w’ejo hashize, yabereye no mutundi duce dutandukanye tugize Makobola, harimo Makobola I, Makobola II, Kiringi na Kirambi. Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko hifashishijwe intwaro ziremereye ndetse na drones z’intambara, ibintu byakajije ubukana bw’iyi ntambara mu buryo budasanzwe.
Kubera ubu bukana, abaturage benshi bo muri Makobola n’utundi duce duhana imbibi nka Bangwi, Kasenya na Makobola I bahungiye mu bice bifatwa nk’ibitekanye kurushaho. Bamwe berekeje mu mujyi wa Uvira, uri mu majyaruguru ya teritwari ya Fizi, bashaka kurokoka ingaruka z’iyi mirwano yabateye ubwoba n’igihombo.
Amakuru yizewe ava muri Fizi yemeza ko ingabo za FARDC ziri kongerwa muri aka gace, cyane cyane mu turere twa Swima na Munene. Izi ngabo ziri kugerayo hifashishijwe indege n’ubwato, mu rwego rwo gushimangira ibirindiro bya Leta no kugerageza kugarura ituze.
Ku rundi ruhande, abarwanyi ba AFC/M23 na bo bakomeje kongerwa mu bice bagenzura, by’umwihariko muri Makobola, aho iri huriro rimaze iminsi rigerageza gukaza umutekano w’ibice rifiteho ububasha.
Kuri uyu munsi tariki ya 25/12/2025, umunsi mukuru wa Noheli, nta mirwano yumvikanye muri Makabola. Abaturage bake bari basigaye n’abandi bagize amahirwe yo kugaruka by’agateganyo, bagiye gusenga no kwizihiza Noheli, nubwo benshi bakiri mu bwoba n’icyizere gike ku mutekano urambye.
Ibi bibaye mu gihe akarere ka Fizi gakomeje kuba mu ihurizo ry’umutekano muke, aho abaturage bakomeje gusaba igisubizo kirambye cya politiki n’umutekano, cyatuma amahoro arambye agaruka mu Burasirazuba bwa RDC.






