Mali na Burkina Faso Bifashe Ingamba Zikomeye Zibasiye Amerika mu Ntambara ya Dipolomasi
Ibihugu bya Mali na Burkina Faso byatangaje ko byashyizeho ingamba zikakaye zigamije kugabanya no gukumira kwinjira ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyiswe igikorwa cyo gusubiza mu buryo bwa dipolomasi icyemezo Amerika yari iherutse gufata kibigizemo uruhare.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko, tariki ya 16/12/2025, ubuyobozi bwa Amerika bwashyize Mali na Burkina Faso ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bashyiriweho ingamba zikomeye zo kwinjira muri Amerika, buvuga ko ibyo bihugu bitarashyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, bityo bikaba byashobora guteza impungenge ku mutekano w’imbere muri Amerika.
Ku wa Kabiri, tariki ya 30/12/2025, binyuze mu matangazo atandukanye ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, ibi bihugu byombi byo muri Afurika y’Iburengerazuba byatangaje ko byafashe ingamba zingana n’izo Amerika yashyiriyeho abaturage babyo, hashingiwe ku ihame rya dipolomasi ryo gusubizanya.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ya Mali ryasobanuye riti:
“Hakurikijwe ihame ryo gusubizanya, Minisiteri imenyesha Abanyemali n’umuryango mpuzamahanga ko, guhera aka kanya, Guverinoma ya Repubulika ya Mali yashyize ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisabwa n’amabwiriza amwe n’ayo yashyizwe ku baturage ba Mali.”
Ku ruhande rwa Burkina Faso, itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Karamoko Jean-Marie Traoré, ryemeje ko Abanyamerika batazongera koroherezwa mu kubona uburenganzira bwo kwinjira muri icyo gihugu nk’uko byari bisanzwe mbere.
Izi ngamba zije mu gihe umubano wa Amerika n’ibi bihugu byombi umaze igihe urimo umwuka mubi, cyane cyane nyuma y’uko abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali no muri Burkina Faso. Abayobozi barimo Colonel Assimi Goïta wa Mali na Captain Ibrahim Traoré wa Burkina Faso bahiritse ubutegetsi bwari busanzwe, basesa imikoranire ya hafi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, batangira gushyira imbere inzira nshya ya dipolomasi ishingiye ku bufatanye n’u Burusiya.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko aya makimbirane ya dipolomasi ashobora guhindura isura y’imibanire mpuzamahanga muri Afurika y’Iburengerazuba, anagaragaza ihinduka rikomeye mu mbaraga z’ubutegetsi n’icyerekezo cya kariya karere ku rwego mpuzamahanga.






