Mali: Perezida w’inzibacyuho yakoze impunduka zidasanzwe.
Perezida w’inzibacyuho wa Mali, General Assimi Goïta, ku wa gatatu w’iki cyumweru yirukanye abayobozi bagize guverinoma ye bose.
Mu bo yirukanye, barimo minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Choguel Kokolla Maiga ndetse n’abandi bagize guverinoma y’iki gihugu.
Iki cyemezo perezida yafashe, cyasomwe n’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya perezida muri Mali agisomera kuri televisiyo y’igihugu, ORTM.
Umwe mu bayobozi bo hejuru muri iki gihugu, Maiga yari aherutse gukomoza ku matora ya perezida yagombaga kuba muri icyo gihugu mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ariko akaza kwigizwa inyuma ndetse igihe azaba ntikiratangazwa kugeza magingo aya.
Uyu muyobozi yari yatangaje ko kuba igisirikare kidakora ibyo cyiyemeje byo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile bishobora gusubiza inyuma ibyagezweho, asa nk’uca amarenga ko hakwiye kumenyekana ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane icyo igisirikare giteganya ku bijyanye no gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.
Perezida uriho ubu, yashyizweho n’igisirikare mu 2021, bivugwa ko yakoraga mu buryo budafite ubwisanzure bitewe n’umwanya we, aho yirinda gukoma rutenderi.
Amakuru ava muri icyo gihugu avuga ko amatora ashobora kuzaba mu 2027.
Iki gihugu cyari gisanzwe gihanganye n’imitwe yitwaje imbunda, nko kuva mu 2012 Mali ihanganye nabarwanira ubwigenge, n’imitwe yiterabwoba n’indi itandukanye.
General Assimi Goïta yagerageje gukora iyo bwabaga mu kuyisubiza inyuma ariko ntayigeze kurwego idashobora gukomeza kubangamira umutekano w’Abaturage.