Manowa ni we igitero cy’ihuriro z’ingabo za RDC cyasize cyishe.
Umugabo w’Umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, Manowa Gatambara, ni we waraye ahitanwe n’igitero ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, zagabye mu biraro by’inka biherereye mu duce two mu Marango ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru dukesha ubutumwa abanya-minembwe batanze ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 16/05/2025.
Aho ayo makuru agaragaza ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’umugoroba wajoro, kandi ko kitahitanye Manowa gusa, hubwo ko cyanasize kinyaze n’Inka.
Ubu btumwa buhamya aya makuru bugira buti: “Manowa yiciwe mu gitero cyagabwe mu Marango ahitwa i Nyamiringa Mumashya. Hanyazwe n’Inka zikabakaba 90.”
Ni ubutumwa kandi buvuga ko Manowa wiciwe mu biraro by’inka yishwe n’igitero cy’ihuriro z’ingabo za Congo, yarikumwe n’abandi babiri, ariko ko bo bahise baja gutabaza Twirwaneho, nyuma yuko ibatabaye abagabye iki gitero berekeza iy’ishyamba barahunga, bajana n’Inka banyaze.
Ati: “Abandi babiri bari kumwe n’uwishwe barahunze berekeza iyo Twirwaneho yariri. Ariko mu kubatabara basanze kera umwanzi yinjiye ishyamba naza nka yanyaze.”
Manowa wishwe yari umugabo umaze kugira umuryango munini, urimo abana babahungu n’abakobwa bashatse(bubatse), kandi harimo abamaze kugira abana, bivuze ko yari umugabo umaze kugira “abuzukuru.”
Muri buriya butumwa hariho aho bagize bati: “Twihanganishije umuryango wa Manowa, n’Abanyamulenge bose muri rusange. Mwihangane.”
Abanyamulenge bamaze guhitanwa n’ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Congo ni benshi, babarirwa mu gihumbi. Mu cyegeranyo umuryango wa Mahoro Peace Association wigeze gushyira hanze mu myaka mike ishize, cyavugaga ko abamaze kwicwa bari hejuru ya 600. Muri aba harimo abishwe na FARDC, Mai Mai Mai n’izindi ngabo z’amahanga zifasha iza Congo kurwana.