
Martin Fayulu, mukiganiro yaraye ahaye Abanyamakuru, i Kinshasa, yababwiye ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi, agomba kuva kubutegetsi nyuma gato mumatora ataha.
Yateguwe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/06/2023, saa 6:00Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bwana Martin Fayulu, ukuriye Ishyaka rya ECID, yaraye atangarije Abanyamakuru ko tariki 23/01/2024, Perezida Félix Tshisekedi agomba kuba yamaze kuva mubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “kuya 23, zukwambere umwaka wa 2024, mu gicuku, Félix Tshisekedi agomba kugenda. Nabwiye Abanyamerika, Abafaransa, ko ntazigera nemera amatora mugihe Perezida Félix Tshisekedi, azaba atavuye kubutegetsi. Tuzicara ku meza amwe, kandi tuzashyiraho amategeko agenga amatora. Bitabaye ibyo, nta matora azaba yakozwe.”
Martin Fayulu, numwe muba kandida, byavugako yatsinze amatora yubushize mumwaka wa 2019, muri Republika ya Demokarasi ya Congo. Byatwaye igihe uyu mugabo yaranze kwemera ko Perezida Félix Tshisekedi, ko ariwe Perezida watambutse nyuma yuko yaramaze gutangazwa nabari bahagarariye amatora (CENI),nka Perezida w’igihugu.
Nimugihe kandi byakomeje gutangazwa ko Perezida Félix Tshisekedi, yashizweho na Perezida warucuye igihe bwana Joseph Kabila, nawe waje kutavuga rumwe na Félix Tshisekedi kandi byitwa ko ariwe wamushizeho kunyungu za Joseph Kabila.
Amatora muri RDC, arategerejwe tariki 20/12/2023. Gusa ayamatora ntavugwaho rumwe nabose aho n’idini Eklezia Gatolika, ritemeranya na guverinema ya Kinshasa ko CENI, itarimo gutegura amatora ari mumucyo. Ibi kandi nabatvuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kwamagana bavuga ko amatora kwatarimo gutegurwa muburyo buboneye.