Martin Fayulu yaburiye Abanye-kongo ikintu gikomeye, muri iki gihe bugarijwe n’intambara.
Ni ahagana ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 30/06/2024, ubwo RDC yizihizaga umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 64, Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko atumva ukuntu Tshisekedi akora ingendo ninshi mu mahanga ariko ntasure Abaturage bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ubwo yafataga ijambo, Martin Fayulu yagize ati: “Mu kwirengagiza bikabije ibyo akwiye kwibandaho, bwana Félix Tshisekedi yahisemo kwikorera siporo aja mu bihugu by’amahanga. Akora ingendo zidafite umumaro hirya no hino ku Isi. Yanze kuja muri Beni, Butembo, Goma, Mugwalu n’ahandi.”
Yanavuze kandi ko uyu muperezida akomeje gucamo Abanyakongo mo ibice, yifashije amoko, kandi ko ari gutekereza guhindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi, nyamara ngo ntibizamuhira.
Ati: “Kuri we, kugira ngo agere ku mugambi we, yanyura hejuru y’imibiri amamiliyoni y’Abanyekongo bajya mu mihanda ku mufungira inzira.”
Martin Fayulu yagaragaje ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukomeje gukandamiza Abanyakongo batavuga rumwe nabwo. Hano yatanze urugero ku ‘bafungiwe ubusa ‘ kandi bazira politiki barimo Jean-Marc Kabundi, Muke Mukebanyi,Gloria Sengha, Robert Bunda na bandi.
MCN.