
Abaturage bo mubice biri muri Teritware ya Masisi babayeho mubuzima bwo gushidikanya nyuma yuko M23, iviriye muribyo bice.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 22.04.2023, saa 2:21 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye akarere ka Masisi nuko ubuzima babayemo ari ubuzima budafite Umutekano mwiza nyuma yuko M23 iviriye mubice biherereye murako gace.
Inyeshyamba za M23 zasabwe kuva mu turere zari zarigaruriye mubice byo mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), hakurikijwe amasezerano ya Luanda homuri Angola maze zigashyikiriza ibyo bice ingabo ziri mubutumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
N’ubwo ingamba zamaze gufatwa zuko Ingabo za M23 ziva mubice zari zarigaruriye, abaturage bamwe bumva ko inyeshyamba za M23 arizo zibaha amahoro muri Teritware ya Masisi, abandi baturage bo babona iyigahunda yokuvana M23 aho yari yarigaruriy igenda gahoro gahoro kuruta uko byaribyitezwe.
Umwe waganiraga na Minembwe Capital News, yagize ati : “Hano, inyeshyamba za M23 nizo ziduha amahoro ariko iyo M23 idahari umutwe wa FDLR ifatanije na leta ya Kinshasa, bafata ku ngufu, abagore ikindi barica akaba aribyo bituma abantu bahunga.”
Agace gakunzwe kurangwamo urwo rugomo hari ahitwa Mushaki.
Uwaganiraga na Minembwe Capital News, yakomeje avuga ati: “Kuvaho M23 iviriye mubice biherereye muri Masisi, bamwe mu baturage bahunze ingo zabo kubera gutinya kwibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR, gusa kubera ingabo za EACRF, abaturage batangiye gusubira mu ngo zabo.
Abasirikare bari mumuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, bijeje abaturage bo muri utwo turere kubarindira umutekano, ibi bibaye mugihe intambara isa nihagaze ho nyuma yuko habaye amasezerano yoguhagarika intambara kumpande zihanganye muburasirazuba bw’iki gihugu.




