MASISI: Igitero cya FARDC na Wazalendo cyasubijwe inyuma i Kazinga nyuma y’imirwano ikomeye
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 23/03/2026, mu gace ka Kazinga gaherereye muri grupema ya Osso Banyungu, mu teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), habereye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo. Iyi mirwano yasize igitero cyari cyagabwe n’uruhande rwa Leta gisubijwe inyuma.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zegereye aho imirwano yabereye avuga ko yatangiye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (05h00), ubwo FARDC na Wazalendo bageragezaga kwinjira muri aka gace gafite akamaro kanini mu by’umutekano n’ubwikorezi.
Izi ngabo za Leta na Wazalendo zaje guhura n’ihangana rikomeye rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), bahita bitabara byihuse bagamije kuburizamo icyo gitero. Imirwano yamaze amasaha menshi, aho impande zombi zakoresheje imbaraga zifatika.
Amakuru akomeza avuga ko habayeho ibikorwa bya gisirikare byateguwe neza na AFC/M23, byatumye yongera kwisubiza no gushimangira ubuyobozi bwuzuye mu gace ka Kazinga. Ibi byatumye isubiza inyuma ku buryo bugaragara ingabo za FARDC na Wazalendo.
Gusa kugeza ubu, umutekano uracyari muke, kuko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imirwano bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’akarere ka Masisi. Abaturage bakomeje kuba mu bwoba, aho benshi bahura n’ingaruka z’iyi mirwano zirimo guhunga ingo zabo, kubura ibibatunga ndetse no kubura ubuzima bw’ababo.
Amateka y’akarere ka Masisi n’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri rusange agaragaza ko ari hamwe mu hantu hamaze igihe kinini harangwa n’umutekano muke, bitewe n’imirwano ihoraho ihuza ingabo za Leta na AFC/M23. Ibi byiyongeraho inyungu zitandukanye zishingiye ku mutungo kamere mwinshi uboneka muri aka gace, bikaba bimwe mu bituma amakimbirane akomeza gufata indi ntera.
Uku gusubizwa inyuma kw’igitero cya FARDC na Wazalendo muri Kazinga ni indi ntambwe igaragaza ubukana bw’iyi mirwano, ariko ntibikuraho impungenge z’uko umutekano ushobora kongera kuzamba mu gihe cya vuba, cyane ko impande zihanganye zikomeje kongera imbaraga no gushaka kwigarurira ibice bifite akamaro kanini.
Kandi impande zombi ziracyakomeje kurebana ayingwe.






