Masisi: Imirwano Ikaze Yasubukuye Hagati ya AFC/M23 na FARDC n’Abazalendo i Kinyumba
Imirwano ikaze yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08/12/2025, mu gace ka Kinyumba, kari mu birometero hafi 10 mu majyaruguru ya Nyabiondo, muri teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yakuye mu baturage ba Nyabiondo aravuga ko amasasu yatangiye kumvikana guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00), ubwo FARDC n’abarwanyi ba wazalendo bashyamiranaga na AFC/M23.
Amakuru atangwa n’abaturage bo mu gace ka Nyabiondo yemeza ko FARDC yari imaze ibyumweru bibiri yaratakaje Kinyumba, ubu iri mu rugamba rwo kugerageza kongera kuyigarurira. Kinyumba bivugwa ko iheruka gufatwa n’abarwanyi ba AFC/M23 nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za RDC.
Abaturage bavuga ko mu gace kabereyemo imirwano humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’into, ibintu byateye ubwoba n’ihungabana mu baturage basanzwe batuye mu nkengero z’ahabereye imirwano.
Iyi mirwano ikomeje gutuma umuhanda Nyabiondo–Pinga ufungwa, bituma ingendo n’ubucuruzi bikorwa muri aka gace bihagarara.
Kugeza ubu, amakuru ku mibare y’abahasize ubuzima cyangwa abakomeretse ntiratangazwa, ariko abaturage bavuga ko umutekano ukomeje kuba mibi kandi uhangayikishije.






