Imirwano yongeye kubura kuruyu wa Gatatu, hagati ya M23 n’imitwe yitwara Gisirikare ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 05/07/2023, saa 1:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu, havuzwe imirwano ikomeye ikaba yavuzwe ko yabereye mubice byinshi biri muri teritware ya Masisi n’a Rutshuru. Uku guhangana byatangiye kuvugwa tariki 01/07, aho bivugwa ko ari Inyeshamba zomumutwe wa M23 zihanganye nindi mitwe ishigikiwe n’a Guverinema ya Kinshasa bikaba byaratangiye mugihe Wazalendo barimo bashotora umutwe wa M23.
Nkuko amakuru abivuga umutwe wa M23 uhanganye n’a Wazalendo, Wagner babazungu, FDLR, Nyatura ndetse na Mai Mai. Kumunsi w’ejo hashize byavuzwe ko ntahigeze habera imirwano muribyo bice mugihe kuwambere, Kucyumweru ndetse no kuwagatandatu habaye intambara ikaze intambara yanasize M23 ifunze umuhanda uhuza Sake n’a Kitchanga.
Kuruyu wa Gatatu ho byavuzwe ko imirwano yatangiye kuva igihe cyasakumi nimwe Kugeza izisaha turimo kwandika. Nimirwano irimo kubera mubice biherereye muri Masisi n’a Rutshuru, ahanini mugace ka Kahusa, Muyange, Rusinga ndetse nibindi bice byinshi nka Nyamitaba n’a Muheto homuri teritware ya Rutshuru. Amakuru yizewe twamaze kwakira kuri Minembwe Capital News, nuko umutwe wa M23 waba wamaze kwigarira uduce twinshi muri Masisi ndetse n’a Rutshuru.
Indi Mihana iri muri Groupement ya Tongo haravugwa ubwiyongere bwa Wazalendo bapfuye kubwinshi ahanini muri Localité ya Rushege n’a Rushovu.
Mumirwano iheruka kuba yahuzaga umutwe wa M23 na Wazalendo, CMC Nyatura, byavuzwe ko haguyemo Wazalendo n’a Wagner barenga 80 ndetse n’a bandi benshi ngo barakomereka nkuko tubikesha Maisha Rdc.