• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Matata Mponyo wari waraburiwe irengero byamenyekanye aho ari.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 4, 2025
in Conflict & Security
0
Matata Mponyo wari waraburiwe irengero byamenyekanye aho ari.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Matata Mponyo wari waraburiwe irengero byamenyekanye aho ari.

You might also like

Igitero cyazindutse kigabwa ku Banyamulenge cyasubijwe inyuma, ariko abikagabye bagaragaje ahandi bashaka gutera.

Bibogobogo: Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana.

FCC yagize icyo ivuga nyuma y’aho Kabila atangiye kuburanishwa.

Matata Mponyo wabayeho minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu mezi make ashize akaza kuburirwa irengero byamenyekanye ko ari mu buhungiro.

Ni byatangajwe n’ishyaka rye rya LGD (Leadership et gouvernance pour le development), maze ryemeza ko ari mu buhungiro.

Hari mu kiganiro umuvugizi w’iri shyaka, Flanckilin Tshamala yagiranaga n’itangazamakuru akaribwira ko yavuganye na we akamwemerera ko ameze neza iyo ari mu buhungiro.

Yagize ati: “Yatubwiye ko ameze neza aho ari mu buhungiro. Adusobanurira kandi ko yagiye mu buhungiro kubera ubutegetsi bw’i Kinshasa bwarenze ku ngingo ya 30 y’itegeko nshinga yigice cyayo cya 2.”

Ntabwo umuvugizi wa LGD yagaragaje igihugu yahungiyemo, gusa yagize ati: “Igihe nikigera tuzababwira aho yahisemo kuba.”

Ariko nubwo iri shyaka ritavuga aho aherereye, ubwo yahungaga mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, byavuzwe ko yanyuze mu mujyi wa Congo-Brazzaville akaza gukomereza i Bruxelles mu Bubiligi, aho bivugwa ko ari ubu.

Umuvugizi yakomeje abwira abanyamakuru ko umuyobozi wabo azakomeza guharanira ko amategeko ya RDC yubahirizwa, kandi ko ibyo azabikorana n’abandi banyapolitiki ba RDC babyumva kimwe baba abari imbere mu gihugu cyangwa inyuma yacyo.

Yahunze nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rumukatiye gufungwa imyaka 10.

Byari nyuma y’aho rumuhamije icyaha cyo kunyereza miliyoni 245 yari igenewe kubaka icyanya cy’inganda zibikomoka ku buhinzi.

Uyu Matata Mponyo wahunze igihugu cye, yabaye minisitiri w’intebe wa RDC mu mwaka wa 2012 akaza kuva kuri uwo mwanya mu 2016.

Tags: Byamenyekanye aho ariMatata MponyoYaburiwe Irengero
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Igitero cyazindutse kigabwa ku Banyamulenge cyasubijwe inyuma, ariko abikagabye bagaragaje ahandi bashaka gutera.

by Bruce Bahanda
August 5, 2025
0
AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Igitero cyazindutse kigabwa ku Banyamulenge cyasubijwe inyuma, ariko abakogabye bagaragaje ahandi bashaka gutera. Ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muciswe Wazalendo yazindutse igaba igitero mu nkengero za centre ya...

Read moreDetails

Bibogobogo: Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana.

by Bruce Bahanda
August 5, 2025
0
Bibogobogo: Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana.

Bibogobogo: Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana. Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana nyuma y'aho abasirikare b'u Burundi na ba Congo bemeye kuziherekeza na bungeri bazo, maze ngo barabukwe Mai...

Read moreDetails

FCC yagize icyo ivuga nyuma y’aho Kabila atangiye kuburanishwa.

by Bruce Bahanda
August 4, 2025
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

FCC yagize icyo ivuga nyuma y'aho Kabila atangiye kuburanishwa. Ihuriro ry'amashyaka rya Front Commun pour le Congo, FCC, ryatangaje ko ritewe impungenge n'umwuka mubi wa Politiki uri muri...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bongeye gutana mu mitwe na AFC/M23 muri Kivu y’Epfo.

by Bruce Bahanda
August 4, 2025
0
FARDC n’abambari bayo bongeye gutana mu mitwe na AFC/M23 muri Kivu y’Epfo.

FARDC n'abambari bayo bongeye gutana mu mitwe na AFC/M23 muri Kivu y'Epfo. Imirwano ikomeye hagati y'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Ambasaderi wa RDC i Bujumbura ari mu kaga gakomeye.

by Bruce Bahanda
August 4, 2025
0
Ambasaderi wa RDC i Bujumbura ari mu kaga gakomeye.

Ambasaderi wa RDC i Bujumbura ari mu kaga gakomeye. Willy Mulumba, ari we ambasaderi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Burundi, arashinjwa gukorana n'ihuriro rya Alliance Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ubuyobozi bubi bwa RDC bwatumye ikena kandi yari ifite ubutunzi bukaze ku isi. Ibirambuye.

Ubuyobozi bubi bwa RDC bwatumye ikena kandi yari ifite ubutunzi bukaze ku isi. Ibirambuye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?