Matata Mponyo wari waraburiwe irengero byamenyekanye aho ari.
Matata Mponyo wabayeho minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu mezi make ashize akaza kuburirwa irengero byamenyekanye ko ari mu buhungiro.
Ni byatangajwe n’ishyaka rye rya LGD (Leadership et gouvernance pour le development), maze ryemeza ko ari mu buhungiro.
Hari mu kiganiro umuvugizi w’iri shyaka, Flanckilin Tshamala yagiranaga n’itangazamakuru akaribwira ko yavuganye na we akamwemerera ko ameze neza iyo ari mu buhungiro.
Yagize ati: “Yatubwiye ko ameze neza aho ari mu buhungiro. Adusobanurira kandi ko yagiye mu buhungiro kubera ubutegetsi bw’i Kinshasa bwarenze ku ngingo ya 30 y’itegeko nshinga yigice cyayo cya 2.”
Ntabwo umuvugizi wa LGD yagaragaje igihugu yahungiyemo, gusa yagize ati: “Igihe nikigera tuzababwira aho yahisemo kuba.”
Ariko nubwo iri shyaka ritavuga aho aherereye, ubwo yahungaga mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, byavuzwe ko yanyuze mu mujyi wa Congo-Brazzaville akaza gukomereza i Bruxelles mu Bubiligi, aho bivugwa ko ari ubu.
Umuvugizi yakomeje abwira abanyamakuru ko umuyobozi wabo azakomeza guharanira ko amategeko ya RDC yubahirizwa, kandi ko ibyo azabikorana n’abandi banyapolitiki ba RDC babyumva kimwe baba abari imbere mu gihugu cyangwa inyuma yacyo.
Yahunze nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rumukatiye gufungwa imyaka 10.
Byari nyuma y’aho rumuhamije icyaha cyo kunyereza miliyoni 245 yari igenewe kubaka icyanya cy’inganda zibikomoka ku buhinzi.
Uyu Matata Mponyo wahunze igihugu cye, yabaye minisitiri w’intebe wa RDC mu mwaka wa 2012 akaza kuva kuri uwo mwanya mu 2016.