
Rushambwa Mathias, waruheruka gufungwa Uvira yafunguwe.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, Tariki 09.05.2023. Saa 10:20 pm, kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.
Amakuru yizewe amaze kumenyekana nuko Matthias Rushambwa, waruheruka gufungwa ninzego zishinzwe umutekano muri Uvira homuri Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), yafunguwe habanjye gutangwa indonke.
Mathias Rushambwa, yafunzwe kw’itariki 29.04.2023, akaba yarahagaritswe mugihe yaragiye gutanga raporo(rapport), i Buvira kuri Teritware, igihe yageraga kubiro byaho yagombaga gutanga raporo, yahagaritswe ninzego zishinzwe umutekano zimubwira ko arumwe mubanyamulenge bafashije benewabo guhabwa Carte d’électeur , mumisozi miremire y’Imulenge.
Bwana Mathias Rushambwa, akaba yarahagarariye Centre d’enrôlement muri Groupement ya Bijombo mugace kitwa Mugatanga, aha ni muri Kivu yamajy’Epfo.
Gusa byavuzwe ko kugira ngwafungugwe abari bamufunze basabye ko bahabwa indonke, iyindonke yaratanzwe. Mathias Rushambwa, abona kurekurwa nkuko ayamakuru twayahawe kuri MCN. Uyu mugabo akaba yarafunganwe nabandi ba Nyamulenge batatu, muraba batatu hakaba harimo abasore babiri bafatiwe kumupaka wa Uvira na Bujumbura.
Gusa byavuzwe ko Mathias Rushambwa, yafunguwe wenyine akaba yasizemo abasore babiri namugenzi we nawe wafunzwe azira kuba nawe yari Chef wa Centre d’enrôlement mugace ka Bijombo.
Ifungwa rya Mathias Rushambwa, nabagenzi be abenshi babivuga ko ari ibikorwa byurugomo bikorerwa Abatutsi muriki gihugu ca Republika ya democrasi ya Congo nkuko byagiye bivugwa kenshi ko Abatutsi batotezwa kandi rimwe narimwe bakabikorerwa ninzego zishinzwe umutekano muri Congo Kinshasa.
