
Mathias Rushambwa, waruhagarariye Centre d’enrôlement Mugatanga, yafunzwe Uvira azira Abanyamulenge.
Yanditswe na Bruce Bahanda, Tariki 29.04.2023. Saa 9:15 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byavuzweko Uwaruyoboye Centre d’enrôlement ya Gatanga ho Kundondo ya Bijombo, bwana Mathias Rushambwa, ko yafunzwe Uvira.
Ibi byabaye kuruyu Wiposho(Uwagatandatu), ahagana mumasaha yigicamunsi, nkuko twahawe ayamakuru byavuzwe ko yafunzwe ahagana Saa Saba zuzuye zamanwa(1:00 pm, kumasaha ya Uvira).
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Mathias Rushambwa, yafashwe ahagana Saa Saba zuzuye yari Chef wa Centre ya enrollment Mugatanga, yavuye Ruguru Mumisozi, amanuka Uvira, aho yaragiye kurubura ibikoresho byakoze mwibarura. Habaye uyumunsi kuwagatandatu, baramuhamagaza kubiro bya CENI Uvira, ahageze ANR, imubwirako imufunze ngo kuberako yafashije Abanyamulenge gukora ibarura, ikindi ngo yahaye Abanyamulenge Amacarte d’électeur.”
Abaturage bo mubwoko bwab’Anyamulenge (Tutsi), baturiye Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bagize igihe batakira amahanga kubagoboka nimugihe bicwa bazira ubwoko bwabo . Bamwe muribo baricwa abandi barafungwa bazira ubusa, ibi babikorerwa nabashinzwe umutekano wiki gihugu abandi bicwa n’inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai.
Aha muri Uvira umusirikare ufite ipeti rya Colonel w’itwa Muruta, ahagana mumpera zukwezi kwakabiri uyumwaka, yakubiswe nabasirikare bagenzi be bamuziza ko ari Umututsi.
Naho mumwaka wa 2021, Major Kaminzobe, yarishwe avanwa mubandi Basirikare aricwa azirako ari Tutsi.
Abanyamulenge bongeye gutabaza kugira ngo barenganurwe, Mathias Rushambwa, bikaba byamaze kumenyekana ko afungiwe kuri Biro 2.





Ahhhhhhhh none se balibarqmwohereje Gukorera abapfurero na banyanyintu ababembe gusa kandi Ali umunyamurenge ?
Iyo bohereza bene wabo arafungurwa Niba Aliyo mpamvu