Mbarara: Abanyamulenge Barasoza mu Cyubahiro Ikiriyo cya Rev. Mudagiri, Inkingi y’Ivugabutumwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari – Menya Uwo Ari We
Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Mbarara muri Uganda, kuri uyu wa Kane tariki ya 26/02/2026, barasoza ku mugaragaro ikiriyo cya Reverend Mudagiri Tabazi mu muhango uri bubere mu itorero rya Vision riyobowe na Bishop Karegeya, nk’uko Umwe wo mumuryango we yabibwiye Minembwe Capital News. Ni igikorwa cyitabirwa n’abayobozi b’amadini atandukanye, inshuti, abavandimwe ndetse n’abakirisitu benshi baturuka mu bice bitandukanye bya Uganda, aho bahurira ku guha icyubahiro ubuzima n’umurage by’umukozi w’Imana wagize uruhare rukomeye mu mateka y’itorero no mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomoka i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Reverend Mudagiri Tabazi yitabye Imana tariki ya 26/11/2025 azize indwara ya kanseri, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari afite imyaka 83 y’amavuko. Urupfu rwe rwakiriwe n’agahinda kenshi mu Banyamulenge, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho yari azwi nk’umuvugabutumwa w’umunyamurava witanze mu murimo w’Imana mu gihe kirenga imyaka 60.
Yavukiye i Migera, mu misozi y’i Mulenge, muri teritwari ya Uvira, mu 1942. Abamuzi bya hafi bahamya ko yatangiye kugaragaza impano n’umuhamagaro wihariye akiri muto cyane. Mu mwaka wa 1953, afite imyaka 11 gusa, ngo yuzuye Umwuka Wera—ikintu cyafashwe nk’ikimenyetso cy’ihamagarwa ridasanzwe mu buzima bwe bw’iyobokamana. Kuva ubwo, ubuzima bwe bwabaye ubweguriwe ivugabutumwa n’umurimo w’Imana.
Nyuma yo gukura, yize amashuri abanza, aza kuyakomereza mu Ishuri rya Bibiliya rya Bukavu, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye na tewolojiya mu 1976. Mu mateka y’itorero, azwi nk’Umunyamulenge wa mbere wabaye umwigisha muri iryo shuri rya Bibiliya, inshingano yatangiye mu 1973, bigaragaza icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bw’itorero.
Hagati ya 1973–1974 na 1976–1978, yabaye umwigisha mu Ishuri rya Bibiliya, aho yatoje abavugabutumwa benshi bakomeje gukorera umurimo w’Imana i Mulenge no mu yandi matorero yo mu karere. Kuva mu 1985 kugeza mu 1998, yabaye umwigisha ndetse n’umuyobozi w’Ishuri rya Bibiliya rya Bijombo—ishuri ryabaye igicumbi cy’inyigisho n’itorero ku Banyamulenge benshi.
Yanabaye umushumba w’Itorero rya Bijombo mu gihe kirenga imyaka 30, anakomeza ibikorwa by’ivugabutumwa. Mu buyobozi bwe, itorero ryashingiye ku nyigisho za Bibiliya, ku bunyangamugayo no ku buyobozi bufite icyerekezo.
Mu rwego rw’imiyoborere yagutse, yabaye Umuyobozi wa District ya Bijombo kuva mu 1985 kugeza mu 2009. Yanabaye umujyanama w’Itorero rya 37ème CADC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva mu 1981 kugeza mu 1998, anahabwa inshingano zo kureberera Paruwasi ya CADC i Bujumbura mu Burundi. Aho hose yaranzwe no guhuza abantu, gukemura amakimbirane no gutoza abashumba n’abavugabutumwa mu buryo bwimbitse.
Mu mwaka wa 1978, ubwo uhagarariye 8ème CEPAC muri Kivu y’Amajyepfo, Ruhigita, yashyiragaho amacentre mashya i Mulenge, Rev. Mudagiri Tabazi yari mu bahawe inshingano zo kuyobora imwe muri zo. Icyo gihe hashyizweho amacentre ane:
Centre ya Bijojwe – Rév. Rugabirwa Amon
Centre ya Bijombo – Rév. Mudagiri Tabazi
Centre ya Kabara – Rév. Rwizihirwa Samson
Centre ya Minembwe – Rév. Makombe David
Ibi byagaragaje icyizere gikomeye yari afitiwe n’uruhare rwe mu kwagura umurimo w’itorero i Mulenge no mu bice biyegereye.
Isozwa ry’ikiriyo i Mbarara rirakorwa mu mwanya wo kuzirikana umurage yasize: ivugabutumwa rishingiye ku kuri, ubuyobozi burangwa n’ubwiyoroshye, n’urukundo yakundaga abantu bose atitaye ku moko cyangwa inkomoko. Abamuhamya bavuga ku bw’ubwitange bwe, kwihangana mu bihe bikomeye by’amateka y’akarere ka Kivu y’Amajyepfo, no kuba inkingi y’itorero mu bihe by’intambara n’ihungabana.
Rev. Mudagiri Tabazi asigiye itorero, Abanyamulenge n’akarere muri rusange umurage w’ukwizera kudacogora, ubunyangamugayo n’umuhate mu murimo w’Imana. Nubwo atakiri kumwe n’abari bamukunda, ibikorwa bye n’inyigisho ze bizakomeza kuba urumuri n’icyitegererezo ku bazakomeza urugendo rw’ivugabutumwa mu karere k’Ibiyaga Bigari no hirya no hino.






