• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mbeki w’Umunyafrika y’Epfo yavuze umuzi w’ikibazo cy’Abanyamulenge muri RDC n’uko cyakemuka.

minebwenews by minebwenews
February 1, 2025
in Regional Politics
0
Mbeki w’Umunyafrika y’Epfo yavuze umuzi w’ikibazo cy’Abanyamulenge muri RDC n’uko cyakemuka.
121
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mbeki w’Umunyafrika y’Epfo yavuze umuzi w’ikibazo cy’Abanyamulenge muri RDC n’uko cyakemuka.

You might also like

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Thabo Mbeki wigeze kuba perezida wa Afrika y’Epfo yagaragaje ko kuva mu myaka ya kera ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwakunze kwirengangiza inshingano zabwo zo kurinda umutekano w’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, asobanura ko nubwo bavuga urwo rurimi ari abaturage bayo ndetse bakwiye uburenganzira nk’ubwabandi bose.

Aha uyu muyobozi wayoboye Afrika y’Epfo imyaka 8 yari mukiganiro cyari cyabereye muri Thabo Mbeki Affairs (Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuyobozi, politiki, ububanyi n’amahanga na dipolomasi.

Muri iki kiganiro Mbeki yavuze ko muri Congo hari ikibazo kimaze igihe kirekire ariko kitarakemurwa kugeza uyu munsi, ku mpamvu z’iki gihugu zo kwirengangiza inshingano ku baturage bacyo, ahubwo kikazigereka ku bandi.

Yavuze ko hari abaturage batuye mu Burasirazuba bwa RDC bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bahorana ikibazo kandi ko cyari kinahari igihe cya perezida Mobutu wayoboye iki gihugu. Asobanura ko abo baturage iki gihugu kitemera ko ari Abanyekongo buzuye.

Yagize ati: “Nubwo bavuga ikinyarwanda ariko ni Abanyekongo. Ni inshingano za buri Guverinoma yose ya Kinshasa kurinda no kwita kuri abo baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC nk’abandi banyekongo.”

Uyu muyobozi yibukije ibyabaye ku butegetsi bwa Mobutu, aho uyu mugabo yari yahejeje inguni agaragaza ko abo banyekongo bavuga ikinyarwanda ko ari abanyamahanga, ibintu byakomeje uku kugeza n’ubu.

Ati: “Ni nko gufata igice cy’Abanyafrika y’Epfo wenda nk’abo mu majyaruguru y’uburengerazuba bavuga igi-setswana, mu buryo butunguranye ukumva abandi baturage ba Afrika y’Epfo bose bavuga ko abo atari Abanya-Frika y’Epfo.”

Mbeki yashimangiye ko ibyo byatumye havuka imitwe yitwaje intwaro nka Maï-Maï n’indi yo mu Burasirazuba bwa RDC, iyo yagiye itiza umurindi gahunda ya RDC yo kumenesha abo bavuga ikinyarwanda.

Asobanura ko Maï-Maï yashinzwe kugira ngo izajyi girira nabi Abanyamulenge, ndetse kandi ngo igambiriye kubamenesha ikabahoreza mu Rwanda kandi ari Abanyekongo. Yashimangiye ibi atarya umunwa avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kurinda abo baturage.

Ati: “Ni Abanyekongo ntabwo ari Abanyarwanda. Ni Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Yakomeje avuga ko mu bikomeje gutuma u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bukomeza kuba mu bihe by’intambara zidashyira ari uko ubutegetsi bw’iki gihugu butagera ku baturage bo muri iki gice gihana umupaka n’u Rwanda uko bikwiye.

Ati: “Iyo ufite Leta ijegajega cyane, bivuze ko imitwe yitwaje intwaro yiyongera cyane , kandi ikayogoza ibintu.”

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko Leta y’i Kinshasa itari kwiriye kurwanya umutwe wa M23, ngo kuko uharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho no kuba mu gihugu cyabo.

Ati: “Nutabarinda M23 yo izabarinda kandi izahoraho, ndetse izishakira n’intwaro zo kubarinda. Icyo kibazo cy’ubuyobozi bujegajega ni cyo kiri muri Kivu zombi, kigakomeza muri Ituri n’ibindi bice.”

Yagaragaje ko ku butegetsi butandukanye harimo n’ubwa Joseph Kabila hakozwe ibishoboka byinshi bigerageza kugushakira umutekano abo baturage nabo bakinjizwa muri gahunda za leta, ariko ko byananiranye ari nabyo bikomeje guteza ibibazo kugeza n’uyu munsi.

Mbeki yasoje iki kiganiro agaragaza ko kugira ngo iki kibazo kirangire ari uko u Burasirazuba bwa RDC hagomba guhabwa abo baturage bakahayobora.

Ikindi yavuze ko hagomba kubaho guhuza u Rwanda, Uganda na RDC bakanoza imibano y’ibi bihugu byose, ngo kuko RDC ibitse abarwanyi ba FDLR basize bakoze jenoside mu Rwanda.

Ndetse avuga ko hari amasezerano ajyanye n’uburyo impande zombi zaganira kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu nyungu za buri wese, ariko ko ayo masezerano asa n’atarubahirijwe.

Tags: KinshasaThabo Mbeko
Share48Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027,...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
AFC/M23 Yashimangiye Ko Itazatezuka ku Rugamba, Ubutumwa Bukomeye Bwerekeza ku Baturage n’Isi Yose

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23 Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, yagaragaje ku mugaragaro aho u Rwanda ruhurira n’ihuriro rya...

Read moreDetails

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u...

Read moreDetails

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa...

Read moreDetails
Next Post
Nduhungirehe yasubije perezida w’u Burundi uheruka kwibasira u Rwanda.

Nduhungirehe yasubije perezida w'u Burundi uheruka kwibasira u Rwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?