Mbeki w’Umunyafrika y’Epfo yavuze umuzi w’ikibazo cy’Abanyamulenge muri RDC n’uko cyakemuka.
Thabo Mbeki wigeze kuba perezida wa Afrika y’Epfo yagaragaje ko kuva mu myaka ya kera ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwakunze kwirengangiza inshingano zabwo zo kurinda umutekano w’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, asobanura ko nubwo bavuga urwo rurimi ari abaturage bayo ndetse bakwiye uburenganzira nk’ubwabandi bose.
Aha uyu muyobozi wayoboye Afrika y’Epfo imyaka 8 yari mukiganiro cyari cyabereye muri Thabo Mbeki Affairs (Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuyobozi, politiki, ububanyi n’amahanga na dipolomasi.
Muri iki kiganiro Mbeki yavuze ko muri Congo hari ikibazo kimaze igihe kirekire ariko kitarakemurwa kugeza uyu munsi, ku mpamvu z’iki gihugu zo kwirengangiza inshingano ku baturage bacyo, ahubwo kikazigereka ku bandi.
Yavuze ko hari abaturage batuye mu Burasirazuba bwa RDC bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bahorana ikibazo kandi ko cyari kinahari igihe cya perezida Mobutu wayoboye iki gihugu. Asobanura ko abo baturage iki gihugu kitemera ko ari Abanyekongo buzuye.
Yagize ati: “Nubwo bavuga ikinyarwanda ariko ni Abanyekongo. Ni inshingano za buri Guverinoma yose ya Kinshasa kurinda no kwita kuri abo baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC nk’abandi banyekongo.”
Uyu muyobozi yibukije ibyabaye ku butegetsi bwa Mobutu, aho uyu mugabo yari yahejeje inguni agaragaza ko abo banyekongo bavuga ikinyarwanda ko ari abanyamahanga, ibintu byakomeje uku kugeza n’ubu.
Ati: “Ni nko gufata igice cy’Abanyafrika y’Epfo wenda nk’abo mu majyaruguru y’uburengerazuba bavuga igi-setswana, mu buryo butunguranye ukumva abandi baturage ba Afrika y’Epfo bose bavuga ko abo atari Abanya-Frika y’Epfo.”
Mbeki yashimangiye ko ibyo byatumye havuka imitwe yitwaje intwaro nka Maï-Maï n’indi yo mu Burasirazuba bwa RDC, iyo yagiye itiza umurindi gahunda ya RDC yo kumenesha abo bavuga ikinyarwanda.
Asobanura ko Maï-Maï yashinzwe kugira ngo izajyi girira nabi Abanyamulenge, ndetse kandi ngo igambiriye kubamenesha ikabahoreza mu Rwanda kandi ari Abanyekongo. Yashimangiye ibi atarya umunwa avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kurinda abo baturage.
Ati: “Ni Abanyekongo ntabwo ari Abanyarwanda. Ni Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”
Yakomeje avuga ko mu bikomeje gutuma u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bukomeza kuba mu bihe by’intambara zidashyira ari uko ubutegetsi bw’iki gihugu butagera ku baturage bo muri iki gice gihana umupaka n’u Rwanda uko bikwiye.
Ati: “Iyo ufite Leta ijegajega cyane, bivuze ko imitwe yitwaje intwaro yiyongera cyane , kandi ikayogoza ibintu.”
Yanaboneyeho kandi kuvuga ko Leta y’i Kinshasa itari kwiriye kurwanya umutwe wa M23, ngo kuko uharanira uburenganzira bwabo bwo kubaho no kuba mu gihugu cyabo.
Ati: “Nutabarinda M23 yo izabarinda kandi izahoraho, ndetse izishakira n’intwaro zo kubarinda. Icyo kibazo cy’ubuyobozi bujegajega ni cyo kiri muri Kivu zombi, kigakomeza muri Ituri n’ibindi bice.”
Yagaragaje ko ku butegetsi butandukanye harimo n’ubwa Joseph Kabila hakozwe ibishoboka byinshi bigerageza kugushakira umutekano abo baturage nabo bakinjizwa muri gahunda za leta, ariko ko byananiranye ari nabyo bikomeje guteza ibibazo kugeza n’uyu munsi.
Mbeki yasoje iki kiganiro agaragaza ko kugira ngo iki kibazo kirangire ari uko u Burasirazuba bwa RDC hagomba guhabwa abo baturage bakahayobora.
Ikindi yavuze ko hagomba kubaho guhuza u Rwanda, Uganda na RDC bakanoza imibano y’ibi bihugu byose, ngo kuko RDC ibitse abarwanyi ba FDLR basize bakoze jenoside mu Rwanda.
Ndetse avuga ko hari amasezerano ajyanye n’uburyo impande zombi zaganira kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu nyungu za buri wese, ariko ko ayo masezerano asa n’atarubahirijwe.