Mbonimpa wa AFC/M23 Yagaragaje Uko Abona Intwari Zitangira Igihugu
Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, yatangaje ko intwari zidapfa, ahubwo ziguma mu mitima y’abaturage n’abakunzi b’ukuri. Ibi yabitangaje mu gihe hashize iminsi ibiri havugwa ko Colonel Willy Ngoma, wari umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo, yaba yarishwe mu gitero cy’indege idafite abapilote (drone) cyakozwe na FARDC i Rubaya, muri teritwari ya Masisi.
Mbonimpa yagarutse ku gaciro k’ubutwari bw’intwari, ashimangira ko ubutwari bwabo budapfa n’aho ibihe bikomeye cyangwa amakuru atizewe akomeje kuvugwa. Yagize ati:
“Intwari ntizipfa; ziguma mu mitima y’abantu kandi ubutwari bwazo bukomeza kudutera imbaraga. Nta muntu ushobora kuzivana mu mitima yacu.”
Nk’uko amakuru abivuga, kugeza ubu AFC/M23 ntiyemeje cyangwa ngo ihakane icyemezo cyo kwicwa kwa Colonel Ngoma.
Ikinyamakuru mpuzamahanga Reuters cyatangaje ko aya makuru yaturutse ku basirikare bamwe ba AFC/M23, ariko biracyagoye kubyemeza ku buryo bwemewe. Reuters ivuga ko Ngoma yarashwe mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, ariko amakuru y’aho byabereye n’ibimenyetso biracyari ibanga.
Nubwo abayobozi ba AFC/M23 batemeza uru rupfu, Mbonimpa yemeje ko ubutwari n’uruhare rw’intwari ruguma mu mikorere yabo ndetse rugakomeza kubatera imbaraga mu byo bazakora byose.






