Me Nyarugabo Yikomye Amerika, Qatar na Perezida Ndayishimiye ku Bitero i Mulenge
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kurangwa n’intambara n’umutekano muke, Me Moïse Nyarugabo, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu, yongeye kugaragaza impungenge ku ruhare rw’abahuza mpuzamahanga mu kibazo cy’umutekano muke uri mu misozi miremire y’i Mulenge, ashinja amahanga guceceka ku byaha bikomeje gukorerwa abasivili.
Me Nyarugabo ni umunyamategeko n’umunyapolitiki wamenyekanye cyane muri politiki ya Congo. Yabaye Senateri ndetse anagira inshingano za Minisitiri muri Guverinoma ya RDC mu bihe bitandukanye. Azwi nk’umwe mu baharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge n’abatuye mu misozi miremire ya teritwari za Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu bihe byashize, yakunze kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere kidashobora gukemurwa hifashishijwe imbaraga za gisirikare gusa, ahubwo ko hakenewe ibiganiro byimbitse ku mpamvu-muzi z’amakimbirane amaze imyaka irenga makumyabiri.
Tariki ya 18/02/2026, byari biteganyijwe ko hatangira kubahirizwa agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, uri mu rwego rw’ubuhuza mu kibazo cya Congo. Icyakora, nk’uko Me Nyarugabo abivuga, uwo munsi wahindutse intangiriro y’ibitero bikomeye aho kuba umunsi wo guhagarika imirwano.
Yagaragaje ko ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa — zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro — ryagabye ibitero rikoresheje intwaro ziremereye n’indege zitagira abapilote (drones), byibasira imihana yo mu Minembwe no mu nkengero zaho.
Mu duce twavuzwe cyane harimo Rwitsankuku, Bichumbi, Mutunda, Rugezi, Gakenke na Rubemba, aho bivugwa ko hagabwe ibitero byo ku butaka n’ibyifashishije drones, bikaba byarateje inkongi z’umuriro mu mihana irimo Karongi na Kalingi, ndetse hakagwa abaturage i Rundu no mu yindi mihana.
Me Nyarugabo yagize ati:
“Biratangaje kubona umunsi wari uteganyirijweho gutangira agahenge ari wo wahindutse uwo gutangiza ibitero simusiga n’ubwicanyi bwagutse. Ibi bigaragaza ko hari ubundi bushake buri inyuma y’ibi bikorwa.”
Mu itangazo rye, yabajije impamvu abahuza n’imiryango mpuzamahanga bakomeje guceceka kuri ibyo bikorwa, kandi babizi. Yavuze by’umwihariko: Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Igihugu cya Qatar, ndetse n’imiryango ya EAC na SADC.
Yagize ati:
“Kuki mukomeje guceceka kuri aya mahano kandi muyazi neza? Drones n’indege z’intambara zirasa abaturage buri munsi. Ese igitutu no kubazwa inshingano bireba uruhande rumwe gusa?”
Yakomeje yibaza niba ihame ry’agahenge rishyirwa mu bikorwa ku ruhande rumwe gusa, mu gihe uruhande rwa Leta rukomeje gukoresha intwaro ziremereye zirimo n’indege za Sukhoi mu bitero byo mu misozi miremire.
Me Nyarugabo yanabajije Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi ziri mu burasirazuba bwa Congo. Yagaragaje ko, mu gihe ari ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, atagombye kuba anari mu ruhande rw’intambara.
Yagize ati:
“Wiyumva ute igihe wishimirwa i Addis-Abeba, mu gihe bataillon eshatu z’ingabo zawe ziri kwa Mulima, Point Zéro na Minembwe, aho zivugwaho kumena amaraso y’inzirakarengane?”
Iri jambo rikomeje guteza impaka ku ruhare rw’ingabo z’amahanga mu kibazo cya Congo, cyane ko u Burundi bwemeye kohereza ingabo mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa kurwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Akarere ka Minembwe n’imisozi miremire ya Uvira na Fizi bimaze imyaka myinshi bibamo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’ubwenegihugu, ubutaka n’imiyoborere. Kuva mu ntambara za Congo zatangiye mu 1996 no mu 1998, aka karere kabaye isibaniro ry’imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Mu myaka ya vuba, umutwe wa AFC/M23 n’uwa Twirwaneho bagiye bagarukwaho cyane mu mirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe Leta ya Kinshasa ivuga ko iri kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya ubusugire bw’igihugu.
Me Nyarugabo yashimangiye ko akarengane, kubogama no gukoresha indimi ebyiri mu buhuza bidashobora kuzana amahoro arambye. Yagaragaje ko igisubizo kirambye kizava ku biganiro byimbitse byita ku mpamvu-muzi z’amakimbirane, aho gushimangira intambara.
Yasoje avuga ko, mu gihe amahanga n’abahuza badahinduye imikorere yabo, ikibazo cya Congo kizakomeza gufata indi ntera, kandi abasivili ari bo bazakomeza kuhahombera.






