Meeting y’ingabo za FARDC n’abaturage mu Minembwe irarangiye.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) mu Minembwe zakoranye ikiganiro n’abacuruzi baho, zibategeka kongera gufungura amaduka, ni mu gihe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28/11/2024 hiriwe ibitero bikaze.
Ni meeting yamaze akanya kangana n’iminota iri hagati ya 35 na 45, ikaba yariyobowe n’umusirikare mukuru ureba brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Madegu muri Minembwe.
Iyi meeting yabereye kuri parking iri muri centre ya Minembwe.
Muri iyi meeting, nk’uko iy’inkuru igera kuri Minembwe Capital News, abacuruzi bahanguwe kongera gukingura amaduka no gucuruza batekanye ngo kuko ikibazo FARDC yamaze kugikemura.
Umuyobozi mukuru wa brigade ya 21, Col-Jean Pierre Lwamba, yagize ati: “Ni amahoro, mwongere mucuruze. Turanabasaba gutekana.”
Uyu musirikare yanateye ikibazo agira ati: “Hari abasore ba Banyamulenge bari muri iyi meeting,” abandi nabo ati oya. Nawe niko guhita ategeka ko bahamagarwa kugira ngo abahoraga n’ubundi bacururiza aha bakomeze akazi kabo. Ahanini aba bacuruzi barimo Abashi n’Abapfulero.
Ubwo FARDC yagabaga igitero mu baturage bo mu Kalingi, mu masaha y’igitondo cy’ejo hashize; ibintu byahise bizamba haba mu bacururizi bacururiza muri centre ya Minembwe, ndetse n’abaturage basanzwe benshi barahunga.
Amakuru anavuga ko abenshi muri abo baturage baraye mu bihuru, cyane cyane ku baturiye i Rundu, Kiziba, Madegu n’ahandi.
Uyu munsi ho, guhera igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ibintu byongeye gutekana, ndetse FARDC ubwayo yanasabye aba chefs ku mufasha kongera kugarura umutekano mu baturage.
Gusa, nubwo FARDC ibwiriza abantu gutekekana, ariko isoko nkuru ya Gatanu ya Kiziba ntiyaremye, ndetse no mu nkengero z’amakambi ya basirikare, ku manywa yo kuri uyu munsi, hagiye humvikana amasasu nubwo bitari cyane.
Hagati aho Abanyamulenge barasabwa kongera gusengera akarere kabo, kuko ibintu sishyashya.