James Kabarebe
Kabarebe, yavukiye ahitwa i Banda ho mugihugu ca Uganda ahagana mu mwaka wa 1959, aha ninaho yigiye amashuri abanza kugeza muri kaminuza, aho yize muri kaminuza ya Makerere, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bugeni na politiki.
Yaje kwinjira mu gisirikare ca Uganda ahagana mu mwaka wa 1989, hashize imyaka itatu Perezida Yoweri Kaguta Museveni afashe ubutegetsi, kandi ari mu basirikare batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki 01/10/1990, ayobora abarwanyi ba RPF Inkotanyi, bari ku kigo gikuru ku Mulindi wa Byumba.
Mu mwaka wa 1996, hashize imyaka ibiri RPF Inkotanyi, ibohoye u Rwanda, Kabarebe yayoboye abasirikare bambutse bajya mu cyahoze cyitwa Zaïre, Bagiye gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Seseko Kuku Ngwendo Wazabanga ndetse banakurikiye Interahamwe n’abahoze mu ngabo za Leta bagiye kwisuganyirizayo, bagamije kuzagaruka ngo bisubize ubutegetsi. Ikindi cyari kigamijwe ni ugucyura impunzi zabarirwaga muri miliyoni 3 zari hafi y’umupaka.
Kabarebe kandi yayoboye abasirikare bafashije abarwanyi b’umutwe witwa AFDL wa Laurent Desiré Kabila bakuye ku butegetsi Mobutu Sese Seko mu mwaka wa 1997. Uyu Mobutu Seseko, yari yarasezeranyije Interahamwe kuzifasha gutera u Rwanda, zikarufata. Ni umugambi wari waragejejwe ku mpunzi z’Abahutu, utuma zimwe ziba zirindiriye.
Kubera ubufasha Kabarebe yahaye Laurent Kabila kugeza agiye ku butegetsi, Kabila yagize uyu musirikare Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo ico gihe ntiyari icyitwa Zaïre gusa hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda hatutumba umwuka mubi watumye akurwa kuri iyi nshingano, arataha, asubira muri Congo ayoboye urugamba rwashoboraga gukura uyu mutegetsi ku ntebe, binyuze muri ‘Opération Kitona’ yo mu mwaka wa 1998.
Hashize imyaka mike, mu mwaka wa 2002 Perezida Paul Kagame yagize Kabarebe Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, mu mwaka wa 2010 amugira Minisitiri w’Ingabo kugeza mu mwaka wa 2018 ubwo yamugiraga umujyanama we wihariye mu bya gisirikare.
Menya na Fred Ibingira
Ibingira na we yavukiye muri Uganda mu mwaka wa 1964, akaba ari mu basirikare ba RPF Inkotanyi batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kigaragaza ko uyu musirikare ahagana mu mwaka wa 1978 yayoboye Palatuni, naho mu mwaka wa 1988 ayobora Kampani, mu 1989 ayobora Batayo yitwaga OPTO 21, zose zo muri Uganda.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990 ari Komanda wungirije wa Batayo ya Task Force A, mu 1991 ayobora Batayo ya 7, mu 1991 ayobora Batayo ya A Mobile Force, mu 1992 aba komanda wungirije w’ingabo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu mu Mutara.
Fred Ibingira dusanga yarakoze imirimo itandukanye ahagana mu mwaka wa 1993, Ibingira yabaye komanda wa Batayo ya CO 157 Mobile Force, aba n’umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare rwa RPF, mu 1994 ayobora Burigade ya 301, mu 1998 ayobora Burigade ya 402, kuva mu 2003 kugeza mu 2010 ayobora Diviziyo ya 1, kuva ubwo aba Umugaba w’Inkeragutabara kugeza mu 2021 ubwo yahagarikwaga by’agateganyo azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Charles Kayonga
Charles Kayonga yavukiye muri Uganda mu 1962, yigayo amashuri yose kugeza muri kaminuza ya Makerere, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bugeni.
Yabaye mu gisirikare cya Uganda, atangirana n’abandi barwanyi ba RPF Inkotanyi urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990 ndetse azwiho akazi gakomeye nk’umusirikare wayoboye Batayo ya 3 yari igizwe n’abasirikare 600 bamaze igihe barindiye abanyapolitiki bari bahagarariye RPF Inkotanyi ku nyubako ya CND, ubu ni ingoro y’inteko ishinga amategeko.
Lt Gen Charles Kayonga yayoboye Batayo ya 3 mu rugamba rwo kubohora igihugu,
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Kayonga yakoze imirimo itandukanye.
Kayonga ni we wasimbuye Kabarebe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo mu mwaka wa 2010, na we aza kuwusimburwaho na Patrick Nyamvumba mu mwaka wa 2013.
Mu mwaka wa 2014, Perezida Kagame yagize Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, ni inshingano yaje kuvaho mu mwaka wa 2019. Nyuma y’aho, keretse kuba ofisiye, nta kandi kazi kihariye yari afite muri RDF.
By Bruce Bahanda.
Tariki 31.08.2023.
Mwarakoze basaza beza ni muruhuke Gato
Abandi bazabugireho