Umusirikare Edinasi Sebagabo Rwambara, wiciwe i Lubumbashi, mu mwaka w’ 1998, ari mubasirikare bafashe iyambere mukubohoza i Gihgugu c’u Rwanda dore ko carimo ubwicanyi bukaze bwakorewe abaturage bo m’ubwoko bwa Batutsi.
Uyu musirikare y’injiye igisirikare mu mwaka w’ 1993 y’injriye mugace ka Kagera, ishamba rikora k’ubihugu byinshi harimo Tanzania, Rwanda na Uganda, iki gisirikare yacinjiye avuye i Burundi akaba yari mubarokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi nyuma y’uko perezida Ndadaye, w’u Burundi, yaramaze gupfa.
Edinasi Rwambara, yari i Burundi aho yakoraga akazi k’ubwalimu ku mashuli abanza, nk’uko byavuzwe n’umwe mubasirikare ba banye nawe bwana Ntaremerwa Notable.
Ubwo ingabo zahoze ariza AFDL zabohoje Republika ya Demokarasi ya Congo, igihe zambuka ga mucahoze citwa Zaïre, uyu Edinasi Rwambara byavuzwe ko yambutse mu banyuma aho yaje koherezwa mu Kibaya ca Rusizi (Plaine Dela Ruzizi), aha yakoraga nka T5(Pisi wa brigade) wa brigade, mungabo zari ziyobowe na Murokore.
Iz’ingabo za AFDL zari mukibaya cya Rusizi, baje kuvanwa aha berekeza Umuhanda wa Kalemi aho barwanye intambara kuva Kalemi bagera i Lubumbashi hafatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara yicahoze ari Katanga.
Bakimara gutsinda ur’urugamba rwabahesheje gufata i Ntara ya Katanga aha yahawe inshingano zokuba Pisi wa Region, nyuma yaje guhabwa umwanya wa Siai, aza kungirizwa na Gen Bosco Ntaganda, arinabwo perezida Laurent Désire Kabila, yagiriye icizere Edinasi, amuha kuyobora amahugurwa yagisirikare ya “Kasapa.”
Mugihe ayamafunzo(Amahugurwa), yaramaze kurangira Edinasi, yahamagawe kuja gukora muri Etat Major i Kinshasa, mugihe yarakirimo asezera k’ungabo yarayoboye i Lubumbashi n’ibwo habaye ubwicanyi bwaje gukorerwa abasirikare ba Banyamulenge, ni ubwicanyi bwageze ahari Abanyamulenge hose mubice bigize Republika ya Demokarasi ya Congo, tariki 02/08/2023.
Amateka avuga ko mu mwaka w’1998 hoba harishwe abasirikare ba Banyamulenge, bo mungabo za AFDL, bakabakaba 500.
Edinasi, yishwe arikumwe n’umusirikare waruhagarariye abashinzwe kumurinda(Chef Escort) Muheto Bahanda, ndetse n’abandi benshi tutabashe kumenya umubare.
Muri aba babanye na Edinasi Sebagabo Rwambara, bahaye Minembwe Capital News, buhamya,
Ntaremerwa, yagize ati: “Edinasi, yari umusirikare udasenzwe yarazi kubana neza n’Abantu bose. Abanyarwanda yabanye nabo neza, ikindi Edinasi yakundaga Abanyamulenge.”
Yakomeje agira ati: “Edinasi niwe musirikare wariwemerewe kwinjirana escort ze kwa Perezida Laurent Désire Kabila. Kabila yaramukundaga cane ariko nyine ntibyabujije ko ingabo ze zimwica.”
Yakomeje agira ati: “Mbere y’uko Edinasi apfa yabanjye kuzindukira muri Kivu y’Amajy’epfo. Yageze Uvira abonana na Brigedi Sio, Gakunzi Sendoda, ariko nyine yaje gusubira i Lubumbashi, arinabwo yaje kwicwa n’Abasirikare ba Laurent Désire Kabila.”
Aba batanze ubuhamya bavuze ko ubwo Edinasi Rwambara, yari muri Kivu y’Amajy’epfo, avuye i Lubumbashi, mu kwezi kwa 7/1998, bavuze ko abasirikare benshi barimo n’Abanyarwanda bamubujije gusubira i Lubumbashi ngo kuko intambara ishaka kuba ariko Edinasi yarabyanze avuga ko ata tererana Abasirikare ba Banyamulenge yasize i Lubumbashi.
Mubasirikare bagerageje kumubuza harimo Colonel Mukarayi n’abandi barimo Abanyarwanda, nk’uko ay’amateka twayahawe.
By Bruce Bahanda.