Menya byinshi ku biganiro bigiye guhuza u Rwanda na Congo muri Angola.
Abategetsi b’u Rwanda n’aba-Congo Kinshasa bagiye kongera kugirana ibiganiro mu yindi nama igamije guhoshya umwuka w’intambara umaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi, ndetse kandi bakaziga icyakorwa kugira ngo amahoro n’umutekano birambye biboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko byavuzwe n’uko abategetsi b’ibihugu byombi bazahura ari ba minisitiri w’ubabanye n’amahanga, uw’u Rwanda n’uwa RDC.
Bikaba byavuzwe ko bazahura vuba, ku ya 20 n’iya 21 z’uku kwezi turimo, nk’uko byashizwe ahagaragara na peredasnsi ya Angola.
Ibi biganiro biteganyijwe bije bikurikira ingendo perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu makimbirane hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa aheruka kugirira i Kigali n’i Kinshasa.
Bivugwa ko izi ngendo bwana João Lourenço yakoze zasize agize ibyo yemezanyaho na Tshisekedi wa RDC ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda. Muri izi ngendo kandi yasize ashikirije aba bakuru b’ibihugu byombi umushinga uzabaheshya kugirana amahoro n’umutekano birambye, ndetse kandi ngo ukaba wafasha u Burasirazuba bwa RDC kugarukamo amahoro.
Ibyo biganiro aba ba minisitiri b’ubabanye n’amahanga bazahuriramo i Luanda, byitezwe ko bizibanda ku bijyanye n’uko uriya mushinga wa João Lourenço washirwa mungiro. Ndetse kandi ibi biganiro bikazasuzuma ibyo aba baminisitiri bemeranyijeho mu biganiro biheruka byo ku itariki ya 30/07/2024.
Mu byitezwe nk’ibishobora gutuma u Rwanda na Congo bagera ku mahoro harimo kuba umutwe wa FDLR wasenywa burundu, mu minsi mike ishize abakuru b’u butasi b’u Rwanda, n’aba-congo Kinshasa ndetse n’aba Angola bahuriye mu nama igamije kurebera hamwe uko uriya mutwe wasenywa.
Mu kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame aheruka gutanga, ubwo yari yagiye kwakira indahiro z’abadepite bashya baheruka gutorwa, yatangaje ko RDC yagiye itangaza inshuro nyinshi ko igiye gusenya FDLR ariko ko ntacyo yigeze iyikoraho hubwo iki gihugu ngo kikaba gikomeje gukorana byahafi n’uwo mutwe w’iterabwoba.
Kagame anavuga ko kuba uwo mutwe ukiriho byerekana ko amasezerano ya Congo yari ibinyoma kandi ko hari inyungu ibyihishye inyuma.
Ariko atangaza avuga ko inyungu ubutegetsi bwa Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwo kubaho kwabo.
Iy’i nama y’i Luanda kandi byitezwe ko iziga ku kibazo cy’u mutwe wa M23 umaze igihe ujegeza ubutegetsi bwa Kinshasa.
MCN.