Menya byinshi ku gitaramo icamamare mu muzika wa Gospal Israel Mbonyi ari gutegura i Nairobi.
Iki ni gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024, aho kizabera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, nk’uko bimaze iminsi bitangazwa ku mbugankoranyambaga.
Ahagana ku wa Gatatu w’iki cyumweru turimo nibwo Israel Mbonyi yasesekaye i Nairobi, urebye mu butumwa bwa mashusho bwakomeje gushirwa hanze hakoreshejwe urubuga rwa x bugaragaza Abanyakenya bari ku mwakira, ubona bamwe muri aba baje ku mutega bitwaje indabyo abandi bari kuzimuha ndetse kandi ubu butumwa bunagaragaza ibyishimo bidasanzwe yakiranwe.
Nk’uko bizwi iki gitaramo giteganywa kuba kuri uyu wa Gatandatu cyiswe “Africa Worship experience.”
Iki gitaramo kandi kikaba kizitabirwa n’abandi baririmbyi bo muri iki gihugu cya Kenya.
Agace neza iki gitaramo kizaberamo i Nairobi ni akazwi nka Urinzi Complex Rangata, aha akaba ari mu birometero bike n’ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International airport.
Mbonyi Israel ari mubaririmbyi ba gaspel bakomeye ndetse bamaze kuba ibyamamare bikomeye mukarere ka Afrika y’u Burasirazuba ndetse no muri Afrika yose.
MCN.