Menya Ibihugu bya Afurika Bifite Submarines mu 2026
Nubwo Afurika itaragera ku rwego rw’ibihugu bikomeye ku isi mu bijyanye n’ingabo zo mu mazi, uyu mugabane uragenda ugaragaza ubushobozi buhanitse, cyane cyane mu bijyanye na submarines. Izi submarines zigira uruhare rukomeye mu mutekano wo mu nyanja, mu gukumira ibitero bishobora guhungabanya amahoro, no kugenzura inzira z’ingenzi z’ubucuruzi mu nyanja.
Ku rwego rw’isi, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyoboye urutonde rw’ibihugu bifite submarines nyinshi, kuko byombi kimwe gifite 66 n’ikindi nuko. U Bushinwa bukurikiraho bufite 61. Nubwo Afurika itaragera kuri uru rwego, irimo kugira uruhare rugaragara mu mutekano w’inyanja n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Dore uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu 2026:
- Misiri (Egypt)
Umubare wa submarines: 8
Ku isi iri ku mwanya wa 13
Submarines za Misiri zirimo missiles za Harpoon, zifasha mu kurinda inzira y’amazi ya Suez Canal, Inyanja ya Mediterranean, n’Inyanja Itukura. Izi ni igihango gikomeye mu mutekano w’inyanja ndetse no kugenzura ubucuruzi mpuzamahanga.
- Algeria
Umubare wa submarines: 6
Ku isi iri ku mwanya wa 16
Zirimo missiles za Kalibr. Zirinda umutekano wo mu nyanja kandi zigira uruhare mu kurinda imishinga ya peteroli iri munsi y’amazi.
- Afurika y’Epfo (South Africa)
Umubare wa submarines: 3
Ku isi iri ku mwanya wa 34
- Tunisia (Tuniziya)
Umubare wa submarines: 2
Nubwo Tunisia ifite nke, ni kimwe mu bihugu bya Afurika bigifite submarines zikora neza.
Ibihugu bitagira submarines zikora muri Afurika
Libya: Yigeze kugira submarines, ariko ubu nta na kimwe gikora.
Morocco: Nta submarine ikora ifite kugeza ubu, nubwo hari ubushobozi bwo kuzigura mu bihe biri imbere.
Afurika iragenda igaragara mu bijyanye n’ingabo zo mu mazi, aho Misiri, Algeria, Afurika y’Epfo na Tunisia ari bimwe mu bihugu bigira uruhare mu mutekano w’inyanja no mu bucuruzi. Nubwo urugero rw’ibihugu bikize ku isi rurimo u Burusiya, Amerika n’u Bushinwa ruri kure, Afurika iragenda yiyubaka mu buryo bw’ingenzi mu mateka y’ingabo zo mu mazi.






