Menya ibikoresho bikaze Twirwaneho yambuye FARDC mu Minembwe.
Twirwaneho irwanirira Abanyamulenge mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, mu rugamba rwa none yafashe ibikoresho byagisirikare bikomeye ibyambuye ingabo za Congo(FARDC ) zari zabagabyeho ibitero.
Ibitero FARDC yagabye uyu munsi ku wa Gatanu mu Banyamulenge, yabigabye mu mihana ya Runundu irimo uwo mu Basegege, muri 8ème CEPAC, ku Kabakire n’ahandi mu nkengero zayo.
Ubwo FARDC yagabaga ibyo bitero yarifatikanyije n’interahamwe n’abarwanyi bo muri Wazalendo.
N’ibitero Twirwaneho yahise yirwanaho maze ivugutira umuti ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, aho byarangiye ifashe umujyi wa Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo giherereye ku Kiziba.
Ubundi kandi ahari ikambi zose z’abasirikare ba FARDC mu Minembwe bazivuyemo barazingura bamanukana kwa Mulima bahunga. Izi kambi zirimo iya Kiziba n’iyi Lundu.
Ku rundi ruhande Twirwaneho yafashe ibibunda bikaze birimo Twelve icyenda, mashini gani 30, Ekwarensi imwe na Gateusha imwe. Ni mu gihe amasasu n’amakompola byo ari byinshi.
Ubuhamya bugira buti: “Twafashe Twelve 9, Ekwarensi 1, Gateusha 1 naho mashini gani 30. Naho amasasu n’amakompola byo nti twobibara.”
Ubu buhamya bunashimangira ko hafashwe n’imbunda nyinshi zo mu bwoko bwa AK-47, n’izindi zirimo iza pistol.
