Menya ibya operasiyo iteganywa gukorwa yo guhashya FDLR muri RDC.
Ni operasiyo ihuriyemo n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), birateganya gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri RDC.
Amakuru avuga iby’iyi operasiyo, avuga ko iyi gahunda yaganiriweho ku itariki ya 29 na 30/8/2024, ubwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Angola na RDC bahuriraga mu nama yabereye i Rubavu mu gihugu cy’u Rwanda.
Muri iyi nama, intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’umunyamabanga mukuru w’ungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza, Brigadier General Jean Paul Nyirubutama.
Mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa, yari ihagarariwe na Gen Major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa gisirikare bwayo, mu gihe Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo yari ihagarariwe na Matias Bertino Matondo ukuriye urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze.
Urubuga rwa Africa Intelligence, rwatangaje ko ibyibanzweho muri iyi nama ni ugusenya umutwe wa FDLR. Uru rubuga rwanavuze kandi ko iyi nama yabaye mu ibanga rikomeye, ndetse ko aba baye muri ibyo biganiro baraganiraga amanywa n’ ijoro.
Leta ya Kigali isanzwe ivuga ko nyiribayazana w’umutekano muke kwari FDLR, umutwe umaze imyaka 30 ukorera ku butaka bwa RDC, ndetse ukorana byahafi n’igisirikare cy’iki gihugu, ari nabyo bituma haba umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.
Amakuru avuga ko muri iyi nama, intumwa z’u Rwanda na Congo, zateye umukono ku masezerano ahuriweho yo gusenya no guca FDLR intege.
Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro icumi ikaba igomba kumara iminsi 120. Muri iki gihe abakuriye inzego za gisirikare n’izubutasi bazajya bahurira mu nama zitandukanye mu rwego rwo guhanahana amakuru.
Naho komisiyo ishinzwe ubugenzizi , mu bibazo by’u Rwanda na RDC, izayoborwa na Lt Gen João Nassone wo muri Angola ari nayo muhuza.
Ku bijanye no gusenya FDLR, biteganijwe ko uyu mutwe uzagabwaho ibitero na FARDC ifatanije n’ingabo z’u Rwanda, ibitero bikazamara iminisi itanu. Nyuma yo gusenya uyu mutwe u Rwanda ngo ruzahita rukuraho ingamba z’u bwirinzi rumaze igihe rwarafashe.
Ndetse kandi kuri iyi gahunda, hazakurikiraho gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uyu mutwe wa FDLR, nyuma u Rwanda na RDC bikazashyiraho urwego bihuriyeho rwo gukurikirana ko umutekano w’ibihugu byombi udahungabanywa.
Gusa, nta tariki izwi iyo operasiyo izatangiriraho, ariko biteganijwe ko iyo gahunda izanozwa mu biganiro biteganyijwe kuba muri uku kwezi, aho bizahuza u Rwanda na RDC muri Angola.
MCN.