Menya ibyi kiganiro Trump yagiranye na Biden muri White House.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yakiriye muri White House Donald Trump uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, baganira ibiganiro byongeye gushimangira ko bazahererekanya ubutegetsi mu mahoro.
Ikiganiro cyaba bategetsi bombi cyibanze ku ihererekanya bubashya.
Biden wakiriye mugenzi we yagize ati: “perezida watowe ndetse ukaba n’uwahoze ari perezida, bwana Donald Trump, nkwifurije ishya n’ihirwe, kandi nk’uko nabivuze niteguye ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo wisange uko ubishaka; urakagaruka neza.”
Undi nawe yavuze ko yishimiye ko ihererekanya ry’ubutegetsi rizaba mu mahoro.
Donald yagize ati: “Urakoze cyane, politiki iragoye, kandi mu buryo bwinshi ntabwo ari Isi nziza uyu munsi, kandi nishimiye ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro, ibyo ni ibintu byiza cyane. Rizaba ihererekanya ryuzuye mu mahoro nk’uko bigomba, ndagushimiye.”
Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka perezida wa 47, atsinze Kamala Harris bari bahanganye, akaba ari visi perezida uri gusoza manda ye ku ngoma ya Joe Biden.
Tubibutsa ko ikiganiro aba bayobozi bombi bagirenye cyabaye ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 13/11/2024.
priligy review youtube Silvester, W, Bellomo, R, Cole, L
cheap priligy TROMA I, RRID AB_531826 IHC 1 100 Antibody Rabbit monoclonal anti Cytokeratin 14 Abcam Cat