Menya iby’ingabo z’u Burundi zerekeje mu Rurambo, igice kigenzurwa na Twirwaneho
Amakuru mashya aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) akomeje kugaragaza impinduka mu mikorere y’ingabo z’u Burundi zikorera muri icyo gice cyugarijwe n’umutekano muke umaze imyaka myinshi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/12/2025, ingabo nyinshi z’u Burundi zagaragaye ziva mu bice by’i Ndondo, muri grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zigana mu gace ka Rurambo gasanzwe kagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho.
Abaturiye i Ndondo bemeza ko izo ngabo zavuye mu birindiro byazo byo ku Murambya no mu Gatanga mbere yo kwerekeza mu Rurambo. Nubwo impamvu y’uru rugendo rutunguranye itaramenyekana, abaturage bakeka ko haba hari igikorwa cy’igitero cyaba kigiye gukorwa muri ibyo bice bigenzurwa na Twirwaneho.
Umwe mu baturage watanze ubuhamya yagize ati: “Ingabo z’u Burundi zavuye ku Murambya no mu Gatanga zijya mu Rurambo. Ntawe uzi neza icyo zigiye gukora, ariko bisa n’aho bashaka kurwanya umutwe wa Twirwaneho ugenzura iki gice.”
Ibi bikorwa bibaye mu gihe imirwano yongeye kubura mu Kibaya cya Rusizi, muri teritware ya Uvira na Walungu, aho umutwe wa AFC/M23 ukomeje guhanganira n’ingabo za FARDC. Uru rusaku rw’intambara rwatumye habaho impinduka mu migendekere y’ingabo zitandukanye zikorera muri ako karere.
Nubwo ku Ndondo hataherukaga imirwano, abaturage baho baherutse gutangaza ko basahuwe n’ingabo z’u Burundi zihakorera. Ibisahurano bivugwamo amatungo, amafaranga n’ibindi bikoresho by’agaciro.
Izi ngabo z’u Burundi zisanzwe zifite ibirindiro mu bice bitandukanye by’i Ndondo birimo ku w’u Mugeti, kwa Gasumari, Gahuna n’ahandi.
Nubwo nta makuru yemejwe n’ubuyobozi bwa RDC cyangwa ubw’u Burundi, ingabo z’u Burundi kwerekeza mu Rurambo bikomeje gutera ibibazo byinshi ku mibanire yazo n’umutwe wa Twirwaneho, ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano w’abaturage bo muri ako gace.
Turakomeza gukurikirana uko inkuru ikomeza gutangwa n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage b’i Ndondo.






