Menya ibyiza by’igenzi umubiri wacyu ukeneye, dusanga mu mboga z’igisusa.
Hari abantu bazi ko ibisusa bitaribwa, nyamara bigira imboga nziza kandi zirimo intungamubiri kimwe n’izindi mboga rwatsi. Imboga z’igisusa ni amababi y’uruyizi rwera ibihaza hari nababyita imyungu.
Iz’imboga zikungaye kuri protein nk’uko urubuga Be body wise com rwabitangaje.
Ruvuga ko protein ziri mu mboga z’igisusa n’inazo ziri muri epinari, gusa igisusa nicyo kigira iziri hejuru kuko cyo gifite 3,15 g % mu gihe epinari yo ifite 2,3 g % byizo umubiri ukeneye.
Izi mboga kandi ziganjemo imyungungu cyane cyane irimo potasiyimu igira uruhare runini ku mikorere ya système nerveux no mu mikorere y’umubiri kandi igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Ikindi kandi n’uko imboga z’igisusa zirimo vitamin zitandukanye nka vitamin A na K zifite akamaro kanini cyane. Izindi vitamin nka B na C nazo tuzisanga muri iz’imboga. Muri 100 g z’ibisusa habamo vitamin B iri ku gipimo cya 10% z’iy’umubiri ukeneye, naho vitamin C yo ni nkeya cyane ku buryo ingana na 1 g.
Gutegura imboga z’ibisusa biritonderwa cyane. Mu kuzisoroma, ureba ibisusa byoroshye mbese bitarakomera. Mu gihe izindi mboga zisanzwe ubanza kuzoza ubundi ugahita uzikata, iz’ibisusa zo urazoza zamara gusa neza, ukabanza ukabisusura hanyuma ukabona kuzikatamo duto duto kugira ngo zishye bitagoranye.
Kuziteka byo zitekwa kimwe n’izindi mboga zisanzwe. Ushobora kuzikaranga zonyine, ushobora no kuzitekana n’ibindi biribwa nk’ibirayi, igitoki cyangwa ibiharagi (ibishyimbo).
Ibisusa ni imboga gakondo, ahanini ziboneka muri Maleziya, RDC nk’i Mulenge n’ahandi mu bindi bihugu byo muri Afrika.
MCN.