Menya Igihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yatangiriye Kwinjira mu Mujyi w’Ingenzi wa Uvira
Umujyi wa Uvira—wari umaze amezi menshi ukorerwamo n’inzego z’agateganyo za Kivu y’Amajyepfo kuva Bukavu yafatwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025—wafashwe ku wa Gatatu n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’imirwano ikomeye yari iteganyijwe.
Amakuru yizewe atangaza ko abarwanyi b’uyu mutwe batangiye kwinjira mu mujyi ahagana saa sita z’amanywa, bakoresheje inzira zigaragaza ko FARDC n’ingabo z’u Burundi bari bafatanyije bari bamaze gutakaza ingufu za gisirikare, nyuma y’ihunga ridateguwe ryabaye mu masaha ya mu gitondo. Ubuyobozi bwa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, binyuze ku muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, bwatangaje ko igikorwa cyo gufata Uvira kigamije “kurengera abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi” bizwi ko bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa—nubwo Leta ya RDC yo ikomeza guhakana ibi birego.
Nubwo imirwano itageze ku rwego rw’umuriro ukaze nk’uko byari byitezwe, yagize ingaruka zikomeye ku baturage. Abantu basaga 20,000 bahungiye mu gihugu cy’u Burundi kiri mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Uvira, bikomeza kongera umubare w’impunzi mu karere kamaze imyaka irenga icumi kabayemo imidugararo ya gisirikare.
Uvira izwi nk’umujyi w’ingenzi mu bukungu, ubucuruzi no mu miyoborere y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ifatwa ryawo rifatwa nk’impinduka ikomeye ishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere no ku mubano hagati ya RDC n’ibihugu bihana imbibi, cyane cyane mu gihe Kinshasa ikomeje gushinja ibihugu byo mu karere kugira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba—ibyo nabyo bikomeje kuburirwa ibisobanuro bihamye mu rwego mpuzamahanga.
Amakuru aturuka mu nzego zizewe anemeza ko ingabo z’u Burundi zagize igihombo gikomeye mu mirwano yabereye mu nkengero za Uvira, ibintu byateje impaka nyinshi ku mitegurire y’ubutumwa bwazo muri RDC. Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko izi ngaruka zari kwirindwa iyo hakorwa imyiteguro ihagije n’isuzuma ry’ubutumwa byimbitse.
Mu gihe ibi byaberaga ku butaka, bimwe mu bitangazamakuru bikorana bya hafi n’inzego za Leta ya RDC nka Patrick Lokala, Aminata Œil du Chef, Benita Tshisekedi n’ibinyamakuru bya radio byigenga ku rwego rwa Leta, bakomeje gutangaza ko Uvira ikiri mu maboko ya FARDC—nyamara amashusho n’amakuru yigenga yemeza ko ingabo za Leta zasohotse mu mujyi mu masaha ya mu gitondo.
Itangazamakuru ritabogamye, cyane cyane Minembwe Capital News n’ibindi binyamakuru mpuzamahanga bikora mu karere, byemeza ko kugeza ubu Uvira iri mu maboko ya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, mu gihe hataramenyekana neza icyerekezo cy’ikirenga cy’uyu mutwe nyuma yo gufata uyu mujyi ukomeye.





