Menya impamvu inyoni yitwa Kagoma ikunze gukoreshwa ku biranga ntego byinshi, harimo n’iby’ibihugu.
Ni nyoni yitwa igisiga, cyangwa Kagoma, mu rurimi rw’igifaransa bayita Aigle, mu gihe mu cyongerezaho bayita Eagle.
Amashusho y’iyi nyoni aza ku biranga ntego bibarirwa 1782 ndetse birenga, nk’uko umwe mu banyamakuru ba MCN abivuga.
Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, gifashwe nk’igihangange gusumba ibindi bihugu bigize Isi, kiza imbere mu gihugu bikoresha cyane inshusho y’iyi nyoni y’igisiga, aho kiyikoresha nk’ikiranga ntego mu bigo byinshi bitandukanye, harimo ko kiyikoresha no mu bigo bya leta.
Bwa mbere, iki gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, iy’inyoni n’icyo kiranga ntego cyabo kiri kubiro bikuru by’umukuru w’iki gihugu (White House), bwa Kabiri iza ku myambaro y’igisikare cyabo, ndetse kandi ishirwa no ku note yabo y’urudolari rumwe, n’ahandi henshi.
Si cyo gihugu cyonyine, kuko n’ibindi bihugu, birimo u Rwanda, RDC , Kenya ndetse n’ibyo ku mugabane w’u Burayi birayikoresha cyane.
Usibye ibihugu bikoresha iyi nyoni ku biranga ntego byabo na Bibiliya ubwayo haraho yagiye igaragaza iy’i nyoni nk’inyamanswa y’ingenzi.
Aha muri Bibiriya yera, dusanga iyi nyoni y’igisiga ivugwamo inshuro 30, ikaba ivugwa mu bitabo 15: urugero, -Esaya 40:30
-Zaburi 103:5.
Impamvu, iy’inyoni yagiye ikoreshwa kenshi, nubu ikaba ikirimo gukoreshwa cyane, nuko ‘ifashwe nk’umwami w’isi, mu gihe intare yo ifashwe gusa nk’umwami w’ishyamba.
Ubuhangange bwa Kagoma, ahanini bugaragarira ku “Nzara zayo ndetse n’ijisho ryayo.”
Bivugwa ko imbaraga iy’inyoni ikoresha mu guterura ikintu, uba uri ku muvuduko nk’urya iba yamanukanye.
Kandi izi mbaraga iterurana ikintu, zisumba imbaraga ziba mu maboko y’umuntu akoresha aterura.
Ijisho rya Kagoma, bivugwa ko ari ryo rireba kure kurusha izindi nyamanswa zose, harimo n’umuntu.
Muri Bibiriya yo, iyi nyoni ifite ubusobanuro bukomeye, haraho usanga ivuga ko ari yo nyamanswa y’ingufu kandi izwiho ubuhanga ndetse kandi ngwikaba ariyo inareba kure kurusha izindi.
Mu mateka y’iyi nyoni, iri munyamanswa zangwa n’izindi, kuko irazirya, kandi ikazirusha imbaraga.
Ni nyamanswa kandi ishyaka umugore umwe gusa, ikaba isanzwe itera amagi ari hagati ya 3 na 4. Irarira amagi yayo igihe cy’iminsi 41, kandi ikaba igira ibihe n’Ingabo yayo byo ku yararira.
Iri munyoni zizi kwiha agaciro, kuko ikora ibyayo ituje, kandi ntigira urusaku.
Gusa, iyi nyoni izwiho inenge imwe, ntikurikiza amategeko ahanini mu gihe cyo gushaka imihigo, ni mu gihe usanga inyaga iz’indi nyamanswa imihigo ziba zibitseho.
MCN.