Menya impinduka perezida Ndayishimiye yakoze muri guverinoma ye.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyizeho guverinoma nshya, aho yagize umugore witwa Marie Chantal minisitiri w’ingabo ndetse kandi agabanya minisiteri ziva ku 15 ziba 13.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 05/08/2025, ni bwo perezida Ndayishimiye yakoze impinduka muri guverinoma ye.
Iyi guverinoma ye nshya igizwe n’abaminisitiri 13, mu gihe icyuye igihe yarigizwe na ba minisitiri 15.
Muri minisiteri yakuyeho harimo ishinzwe ubucuruzi avuga ko igiye kujya munshingano ze bwite.
Ikindi nuko iyi guverinoma nshya yajemo abgore bane mu gihe abagabo ari icyenda; bakaba barimo Umutwa umwe ndetse n’umusore utarubaka, ibitari bisanzwe muri iki gihugu.
Abaminisitiri batatu bonyine bari basanzwe muri guverinoma icyuye igihe ni bo Ndayishimiye yagaruye.
Aba barimo Marie Chantal Nijimbere wari usanzwe ari minisitiri w’ubucuruzi wagizwe uw’ingabo, asimbuye Alain Tribert Mutabazi wari minisitiri w’ingabo kuva muri 2020.
Undi ni Habyarimana François wakomeje kuba minisitiri w’uburezi na Lyduine Baradahana wakomeje kuba minisitiri w’ubuzima.
Marie Chantal Nijimbere wagizwe minisitiri w’ingabo nta mateka afite y’igisirikare, yabaye minisitiri w’ubucuruzi n’ubwikorezi n’ubukerarugendo hagati muri 2020 na 2025, mbere yari minisitiri w’itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.
Amakuru avuga ko ari ubwa mbere umugore agizwe minisitiri w’ingabo mu gihugu cy’u Burundi.
Abagize guverinoma nshya y’u Burundi.
Har Nestor Ntahontuye ari na we minisitiri w’intebe.
Naho Leonidas Ndaruzaniye, ni minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu umutekano rusange n’iterambere ry’abaturage.
Marie Chantal Nijimbere, minisitiri w’ingabo
Arthemon Katihabwa, minisitiri w’ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire
Eduard Bizimana, minisitiri w’ubanye n’amahanga, kwishyira hamwe kw’akarere n’ubufatanye mpuzamahanga, n’umwanya yasimbuyeho Shingiro Albert.
Alain Ndikumana, minisitiri w’imari .
Hassan Kibeya, minisitiri w’imari igena migambi n’ubukungu
Caline Mbarushimana, minisitiri wibikorwaremezo n’ubwikorezi
Jean Claude Nzabineza, minisitiri w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi
François Habyarimana, minisitiri w’uburezi
Lyduine Baradahana, minisitiri w’ubuzima rusange
Lieutenant General de police Gabriel Nzigimana, minisitiri w’abakozi ba Leta
Lydia Nsekera, minisitiri wa sipiro n’urubyiruko
Gabby Bugaga, minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru.