Sobanukirwa indwara ya Stroke, ikiyitera n’uko wayirinda.
Stroke n’indwara y’ubwonko itandandura ishobora guterwa n’indwara z’u mutima n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko iyo umuntu imufatiranyije vuba na bwangu iravugwa igakira.
Mu kiganiro umuganga Joseph Mucumbitsi yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya yasobanuye uko indwara ya Stroke iterwa n’indwara z’u mutima, avuga n’uko yovurwa.
Ati: “Stroke igira ubwoko bu biri, hari igihe imitsi ijyana amaraso mu bwonko ifunze amaraso ntacemo neza cyangwa se igaturika ukavamo amaraso mu bwonko (Hemorrhagic stroke), cyangwa se uwo amaraso atashoboye guca mu mitsi imwe n’imwe (ischemic stroke).
Yakomeje asobanura ko iyo amaraso atagenda neza mu bwonko, hari uturemangingo tw’u bwonko dupfa kuko tutabona umwuka mwiza(oxygene).
Ati: “Ni ukavuga ngo icyo gihe icyo gice cy’u bwonko cyaviriyemo amaraso cyangwa se amaraso atashoboye kugerayo, oxygene iba nkeya, uturemangingo two mu bwonko iyo tubuze mu minota irenga 3-10 turapfa ariko mu bwonko iyo zipfuye ntizongera kwiremacyangwa ngo twongere tubeho, ni ukuvuga ngo iyo urengeje icyo gihe ako gace karapfa burundu, ni yo mpamvu ari ikintu kihutirwa iyo ugize stroke.
Yanagaragaje uburyo indwara z’u mutima ziba imvano ya Stroke.
Ati: “Mu bizitera harimo n’indwara z’u mutima ku buryo butandukanye. Urugero iyo umuvuduko w’amaraso ubaye mwinshi ushobora gutuma imitsi imwe iturika mu bwonko cyangwa bigatuma amaraso adacamo neza.
Ariko izindi ndwara z’u mutima urugero nk’u mutima wabyimbye cyane amaraso ntiyihute uko agomba kwihuta aravura , akazamo utuntu twavuze tukagenda mu mitsi ijya no mu bwonko tukaba twagenda tugafunga umwe mu mitsi yo mu bwonko.
Yavuze kandi ko amaraso ashobora kuvura bidatinze n’uburwayi bumwe na bumwe nk’uko hari abarwayi babagwa umutima hanyuma bagafata umuti ubuza amaraso kuvura iyo batawunyoye neza hari ubwo amaraso yabo avura, bakagira stroke kandi bari bakize umutima, icyo gihe ni ukubera uwo muti.”
Ibimenyetso by’indwara ya stroke
Prof Mucumbitsi yagarutse ku bimenyetso bimwe bigaragaza ko umuntu ashobora kugira stroke, iyo umuntu yumva atangiye kudidimanga, umunwa ugatangira kugendera ku ruhande rumwe, ijisho ukagerageza kuri funga ntirifunge neza, wagerageza kuvuga bikanga nta cyo wari urwaye. Umuntu asabwa kwihutira kwa muganga aho bashobora kumunyuza mu cyuma (scanner) kuko stroke ari indwara yihutirwa.
Ati: “Nubwo tutaragera kuri tekinoloji (technology) zihambaye zose, ariko ubu mu Rwanda hari umuganga ushobora kohereza agatiyo mu bwonko ako kantu kagiye kuhaziba. Umwe arahari, yarabonetse nibura hari ibishobora gukorwa.”
Stroke iravugwa igakira
Igihe wamenye ko uyirwaye hakiri kare wagenda bakagufasha ubwonko butarononekara burundu, iyo bwononekaye burundu nta kundi icyo gihe izasanga ukurura ukuguru, ukurura ukuboko n’ubwo hari ibyagaritse ariko ntibigaruka byose kuko wagezeyo utinze, kuko woherejwe utinze, cyangwa se uwakwakiriye atabihuguriwe.
Hari n’ibindi bintu byinshi bishobora kugira uruhare mu bibazo byakwibasira ubwonko bw’u muntu nko gukoresha inzoga ku buryo bukabije bikaba byazamura umuvuduko nabyo bishobora kugira uruhare mu kwangirika kw’i mitsi y’amaraso, kugira ibinure byinshi mu maraso (cholesterol), diyabete yo mu bwoko bwa 2, kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Stroke n’indwara itandura
I Nama zagira uruhare mu kwirinda stroke
Hariho ibintu byinshi byagufasha kwirinda, zimwe mu Nama zarinda umuntu kurwara stroke harimo kurya indyo yuzuye hirindwa umunyu mwinshi cyangwa sodium nyinshi, bishobora kongera umuvuduko w’amaraso, kwirinda umubyibuho ukabije, gukora imyitozo ngorora mubiri, kuruhuka bihagije nibura umuntu agasinzira amasaha arindwi kugeza ku munani.
MCN.