Moïse Kantumbi u muyobozi uvuga rikijana mw’ishyaka rya Ansemble Pour La République. Ni umwe mu bari guhatanira umwanya w’u mukuru w’igihugu mu Matora ateganijwe kuba tariki 20/12/2023.
Yasezeranije abanyekongo ibintu bikaze kandi byingenzi nimugihe yasezeranije Congo n’abayituriye ko mugihe ba mugirira icyizere agatambuka k’u mwanya w’u Mukuru w’igihugu yakora ibitangaje Congo ikabona amahoro mugihe kitarenze amezi atandatu (6). Ibi byaba ari ibitangaza ni mugihe RDC imaze imyaka irenga 25 irimo intambara z’urudaca.
Yasezeranije kandi ko mugihe yotsinda ay’amatora ko muri bije ya 1,4 miliyoni za madorali ($), k’umwaka wa mbere wu buyobozi bwe ayomafaranga azongerwa k’umushahara wa bacyamanza kugira ngo ayo mafaranga azabafashe kugira bakore neza ba dategereje ruswa.Anemeza ko azubaka inzu nziza z’inkiko hose mu gihugu.
Moïse Katumbi, byavuzwe ko i bikoresho bizamufasha kw’iyamamaza byateguwe mbere y’igihe muribyo harimo indege i cyenda 9 zirimo helicopiteri 4 ndetse n’ Amato abiri ma nini azamufasha gukora ingendo muribi bihe byo kw’iyamamaza bikaba biteganijweko azagera muri bur’i Ntara ya Congo ko ari 26.
Moïse Katumbi Chapwe, yavukiye mu gace kitwa Kashobwe ko mu Ntara ya Haut Katanga, ya bonye izuba tariki 28/12/1964.
Yakoze ibintu byingenzi harimo ko yigeze no kuyobora i kipe y’u mupira wa maguru ya Tou Puissant Mazembe, ikipe izwi nk’igihangenge mw’isi kuko yatwaye ibikombe bikomeye mu bihe bitanu.
Katumbi, igihe cya Joseph Kabila, yarazwi nk’umuntu wa Kabiri muri RDC mubakomeye nyuma ya perezida Joseph Kabila, aha ni mubijanye n’ubutunzi.
Kuri ubu Katumbi Moïse, ayoboye ishyaka rya Essemble pour la République.
Bivugwa ko Katumbi, avuka ku babyeyi bafite inkomoko zitandukanye mama we ni u mukongomani mugihe papa we avuka mu bagiliki ariko bikekwa ko bava m’ubwoko bwa Bayahudi.
Katumbi Moïse Chapwe, yabayeho Guverineri mu Ntara ya Katanga itaracikamo ibice bine(4), guhera 24/02/2007 kugeza 29/09/2015. Muriki gihe yakoze byinshi birimo kuzamura ubutunzi bw’iyo Ntara yahoze ari Katanga.
Ubwo uyu Mugabo yari Guverineri w’i Ntara yahoze ari Katanga, byavuzwe ko ya yizamuye mu bukukungu bivuye ku mabuye y’Agaciro acyukurwa Muri katanga Arimo Cuivre na Zink. Abaturage bagera ku bihumbi ba bonye imirimo mugihe cye .
Mubindi yakoze harimo ko y’ubatse i Mihanda, kuzahura sosiyete zitanga Amashanyarazi, guca burundu intambara ndetse n’ikibandi cyakoresha ga intwaro muriyo Ntara mugihe cye.
Ibindi by’ingenzi yakoze yafashe ku gice cy’umushahara yahembwaga agafasha abana bimpfubyi harimo no kugoboka abashonje.
Igihe cye kandi yari yarazanye i modoka nini z’itwara abagenzi mu Mujyi wa Lubumbashi, zigafasha no gutwara abanyeshuri k’u buntu.
Bruce Bahanda.