Menya telefone 5 zigezweho zinahindura uburyo tubona ikoranabuhanga.
Telephone zigezweho zikomeje guhindura imibereho ya muntu mu buryo butandukanye, haba mu buryo bwo kuvugana, kwiga cyangwa kwidagadura. Rero muri ubwo buryo turavuga ku bwoko butanu bwa telefone zigezweho, zinagaragaza umuvuduko w’ikoranabuhanga muri iki gihe.
Ku mwanya wa mbere haza ‘i Phone 15 Pro’ iyi yakozwe n’uruganda rwa Apple. Iyi telephone izwiho umuvuduko udasanzwe wa chip A17 pro hamwe n’imikoranire yo gufata amafoto yihariye. Ifite kandi uburyo bwo guhererekanya amakuru ku muvuduko urenze uw’ibindi bikoresho byose bihari kuri none.
Ku mwanya wa kabiri haza Samsung Galaxy Z Fold 5, ni telefone ifite ubushobozi budasanzwe aho inihindura nk’ibindi bikoresho by’itumanaho. Ikindi ifasha mu gukora imirimo myinshi yo mu ikorana buhanga icyarimwe.
Ku mwanya wa Gatatu tuhasanga Google Pixel 8, ikomeje guhanga telefone zifite kamera nziza cyane. Google Pixel 8 ituma abakunda gufata amafoto n’amashusho babasha kubona izifite ubuziranenge budasanzwe, by’umwihariko kubera imikoranire yayo ihuza ubwenge bw’ikoranabuhanga.
Ku mwanya wa kane haza Xiaomi 13 Pro yo ikomeje gushimangira imyanya yayo ku isoko mpuzamahanga, ifite ubushobozi bw’ihariye bwo kwishyuza vuba, ndetse ifite camera zifite ubushobozi bwo gufata amafoto meza mu masaha y’ijoro.
Ku mwanya wa nyuma hari OnePlus 12 nayo ifite ikirango ntego cyiganje cyane mu kwihutisha telephone zifite ibiciro biri hasi ariko zifite ubushobozi bwo gukora neza, cyane cyane mu mikino ya video hamwe n’uburyo bwo gukoresha umurongo wa 5G.
Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga birashimangira uburyo Isi igenda ihinduka vuba, ikoranabuhanga rigatera imbere mu buryo buhoroho, rihindura ubuzima n’imikorere ya buri munsi.
MCN.