Menya uduce turenga 4 Ingabo z’u Burundi zashyinzemo ibirindiro mu Cyohagati
Igice kizwi nko mu Cyohagati cyo mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uduce dutanu twacyo abasirikare b’u Burundi badushyinzemo ibirindiro; bikavugwa ko bashaka kugaba ibitero ku Banyamulenge no ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu Mikenke na Minembwe.
Mu busanzwe akarere ki misozi miremire y’i Mulenge kagizwe n’i Cyohagati, i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo, Mibunda na Minembwe.
Hari kandi ibindi bice bitagituwe n’Abanyamulenge kubera intambara zayogoje aka karere, ariko na byo byahoze ari by’i Mulenge, ibyo n’inka Mirimba, Matanganika, Ngandji ndetse n’ahandi.
Nk’uko amakuru aturuka muri iyi misozi y’i Mulenge abigaragaza n’uko Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, n’indi iyishamikiyeho mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 zashyinze ibirindiro mu Cyohagati mu duce twaho twegereye ibyo umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoje.
Ibyo birindiro biri ahitwa Gatenga/Ruheshi, kuw’Igitaka, Nyamara, Birarombili na Point Zero.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu ahangana mu ntangiriro zako umwaka wa 2022, Ingabo z’u Burundi ziri muri iyi misozi aho zihari ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Leta y’i Kinshasa.
Usibye kuba ziri mu Cyohagati, ziri kandi mu Bibogobogo no ku Ndondo ya Bijombo ndetse kandi no mu bindi bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Twirwaneho yazirukanye mu Minembwe aho zari zarahinduye indiri yazo, kuko zari zihafite ibigo byazo birenga birindwi, udashyizemo ibindi bitatu byari muri Mikenke.
Uyu mutwe nyuma yo kuzihavana zahungiye mu Cyohagati no ku Ndondo ya Bijombo, nyuma y’imirwano ikaze yanasize uyu mutwe wa Twirwaneho ubohoje n’igice kinini cya Mibunda na cyo cyari cyarahinduwe indiri ya FDLR na Wazalendo.
Hagataho, kubera ibi birindiro by’Ingabo z’u Burundi bishyinze mu Cyohagati, ababikurikiranira hafi bagaragaza ko nta kindi bigamije usibye gutegura ibitero ku Banyamulenge mu Minembwe na Mikenke.
Kimwecyo, nubwo bigaragaza ko izi ngabo zabiteguye neza, ariko bizwi ko kuva zatangira guhangana na Twirwaneho nta gace na kamwe zirayambura, ahubwo uyu mutwe ni wo uzuzirukana.
Uretse kuba warazirukanye mu Minembwe na Mikenke, wazirukanye kandi no mu Rurambo, no mu bice bimwe na bimwe byo ku Ndondo ya Bijombo kabone n’ubwo zongeye kubisubiramo, nka Murambya, Kiziba n’ahandi.