Rurambo homuri Moyen Plateau, iravugwamo ingabo ninshi za FARDC n’abasirikare bu Burundi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 06/07/2023, saa 8:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Rurambo ho muri moyen plateau, muri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, hageze ingabo ninshi zo mugihugu c’u Burundi zivanze nabasirikare bo mungabo za FARDC.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, dukesha abaturiye agace ka Rurambo nuko ingabo z’u Burundi zageze mu Rurambo nubundi zigeze kuhagera muminsi yashize zigana mu Magunda homuri groupement ya Bijombo, iz’ingabo z’u Burundi zikaba zitandukanye n’ingabo za EAC ziri mubutumwa bwa mahoro muri Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo z’u Burundi ziri kubutaka bwa Kivu yamajy’Epfo zihari kubwamasezerano y’igihugu cu Burundi n’a RDC gusa.
Aba basirikare nibo bongeye kuja mu Rurambo aho bivugwa ko baje murwego rwokumenya ko ingabo zo mumutwe wa M23 kozoba ziri kubutaka bwa Rurambo.
Aba basirikare bu Burundi uyumunsi bakoranye Ikiganiro nabatware ba Rurambo maze bababwirako bataje kurwanya abasivile b’Irwanaho ko ahubwo baje kumenya ko aka gace kokoba karimo inyeshamba zomumutwe wa M23.
Gusa ibi bibaye mugihe Ministre w’umutekano muntara ya Kivu yamajy’Epfo, Me Albert Labani Msambya, ubwo yakoraga urugendo kuruyu wa Gatatu, w’iki cyumweru muri teritware ya Fizi n’a Uvira yatanze ikiganiro ahumuriza abaturage ko ntangabo za M23 zarizagera muri Kivu yamajy’Epfo.
Andi makuru amaze kumenyekana nuko mubice bya Lemera haringabo za Fardc nazo zifite kuzamuka mubice bya Gifuni homu Rurambo abanabo bakaba bamaze iminsi igera kuri itatu aho nabo bashaka kuja kumenya ukuri kubivugwa ko M23 yaba yarageze muribyo bice. Nkuko amakuru akomeza abivuga ngo nuko Guverinema ya Kinshasa ngoyaba yarahawe amakuru ko umutwe wa M23 ngowaba uri mu Rurambo ahitwa mu Gifuni.
Aka gace kandi komu Rurambo hituye indege yarimo umugabo umwe wumuzungu , amaze kwitura yabwiye abaturage ko aje kureba umutekano ariko abasezeranya ko azagaruka gutanga ubufasha Kubaturage baturiye akarere ka Rurambo ndetse ko azafasha numuburyo bwokuvura.