Menya Uwo Ari We Lt. Col. Mak Hazukay Wagizwe Umuvugizi w’Ingabo za FARDC Nyuma yo Guhagarikwa kwa Gen. Ekenge
Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe by’agateganyo Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SCIFA), anahita anashingwa inshingano zo kuba Umuvugizi w’Ingabo za FARDC by’agateganyo. Ibi byemejwe n’itangazo ryashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo ku wa Gatatu tariki ya 07/01/2026, rikaba ryatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 08/01/2026.
Iri genwa rije rikurikira ihagarikwa rya General Major Sylvain Ekenge, wari Umuvugizi wa FARDC, nyuma y’amagambo yatangaje kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu ya Congo (RTNC), yafashwe nk’asesereza kandi ashingiye ku ivangura n’amacakubiri, by’umwihariko yibasira ubwoko bw’Abatutsi.
Iki kibazo cyagarutsweho byimbitse mu Nama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 02/01/2026 i Kinshasa. Mu isesengura ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, yibukije ko amagambo atangazwa mu izina rya Leta agira ingaruka zikomeye ku cyizere rusange, ku myitwarire y’abaturage ndetse no ku bushobozi bwo kubungabunga ubumwe bw’igihugu. Yamaganye amagambo yiswe “asesereza kandi ashyira abantu mu kato,” agaragaza ko atajyanye n’indangagaciro za Repubulika ndetse n’imyitwarire ikwiye urwego rukomeye nk’ingabo z’igihugu.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ashyigikiye ibyemezo byafashwe ku bijyanye n’uwari ubishinzwe, anongeraho ko ijambo rya Leta ridakwiye kuba irishingiye ku gitutu, ku marangamutima cyangwa ku kudasobanuka, cyane cyane iyo rijyanye n’ingingo zifite ingaruka ku mutekano w’igihugu, ku mibereho y’abaturage, ku bya politiki n’umubano mpuzamahanga, nk’uko byagaragajwe mu nyandiko yemewe y’Inama y’Abaminisitiri.
Mbere yo kugirwa Umuvugizi w’Ingabo za FARDC by’agateganyo, Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yari Umuyobozi wungirije wa SCIFA, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi. Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2024, yari Umuyobozi w’Itumanaho n’Ubukangurambaga ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ibikorwa bya Gisirikare Sukola 1 – Grand Nord na Front Nord, mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF na M23, muri teritware za Beni na Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mak Hazukay ni impuguke mu itangazamakuru. Yize mu Ishuri Rikuru ry’Itumanaho n’Itangazamakuru (IFASIC), aho yakuye impamyabumenyi mu mwaka wa 2008. Yanabaye Umuyobozi w’Itumanaho mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo za FARDC n’iza UPDF, ndetse anaba umunyamakuru w’umwuga mbere yo kwinjira mu gisirikare. Yabaye kandi Umuyobozi w’Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho mu rwego rushinzwe amakuru ku Biro Bikuru by’Ingabo za FARDC. Yinjiye mu gisirikare mu 1988, akurikirana amasomo atandukanye ya gisirikare mu bihugu birimo Maroke n’u Bushinwa.






