Mikenke: Ingabo za FARDC n’Abafatanyabikorwa Bazo Zasubijwe Inyuma na MRDP–Twirwaneho Ifatanyije na M23
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Mikenke, muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko kuri iki Cyumweru tariki ya 08/03/2026 habaye imirwano ikomeye yahuje impande ziri mu ntambara mu misozi miremire y’akarere ki Mulenge.
Iyo mirwano yahuje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, abarwanyi ba FDLR, abacanshuro, ndetse n’Imbonerakure zo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi. Ku rundi ruhande hari umutwe wa MRDP–Twirwaneho ufatanyije n’umutwe wa M23, bakomeje kuvugwa mu mirwano ibera mu misozi ya Minembwe, Mwenga, Fizi na Uvira.
Amakuru aturuka mu baturage ndetse n’abandi bakurikiranira hafi ibibera muri ako karere avuga ko imirwano yabaye cyane cyane mu masaha y’igicamunsi, aho impande zombi zakoresheje intwaro zitandukanye.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati:
“Mu Mikenke habaye imirwano ikomeye cyane, ariko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo zasubijwe inyuma bikomeye na MRDP–Twirwaneho ifatanyije na M23.”
Amakuru akomeza avuga ko kuri ubu MRDP–Twirwaneho na M23 bagenzura igice kinini cya Mikenke, mu gihe ingabo za FARDC n’abo bafatanyije zigenzura gusa agace ka santere ya Mikenke.
Iyi mirwano yabaye ku gicamunsi yakurikiye indi yabaye mu masaha ya kare y’igitondo mu gace ka Kalingi, gaherereye hagati ya Mikenke na Minembwe.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri ako karere avuga ko ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya Congo ari zo zabanje kugaba igitero mu Kalingi, ariko nyuma zikaza gusubizwa inyuma na MRDP–Twirwaneho na M23.
Kugeza ubu, amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi imirwano aravuga ko uduce twa Kalingi na Bidegu tugenzurwa na MRDP–Twirwaneho na M23, nubwo imirwano ishobora kongera kubura mu gihe icyo ari cyo cyose.
Akarere ki Mulenge kari mu misozi miremire ya Fizi, Mwenga na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kamaze imyaka myinshi karimo amakimbirane n’imirwano ihuza imitwe myinshi yitwaje intwaro. Muri ako karere hakunze kugaragara imitwe irimo Wazalendo, FDLR, n’indi, buri umwe ugamije kugenzura ibice by’ingenzi by’iyo misozi.
Umutwe wa MRDP–Twirwaneho uvuga ko urwanira kurengera abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye muri ako karere, mu gihe ubutegetsi bwa Congo n’indi mitwe irwanya uwo mutwe byo byiyemeje kuwurwanya.
Iyi mirwano ikomeje kubera muri aka gace ituma abaturage benshi bahunga ingo zabo, bamwe bakerekeza mu misozi itandukanye bashaka aho bikinga. Abaturage bavuga ko bakomeje guhangayikishwa n’imirwano ihinduranya ibice bigenzurwa n’impande zitandukanye.
Abasesenguzi bavuga ko igihe cyose imitwe myinshi yitwaje intwaro igikomeje guhurira mu misozi ya Minembwe, umutekano w’akarere ushobora gukomeza kuba muke, bigatuma abaturage bakomeza kuba mu kaga.






