Mikenke: MRDP–Twirwaneho na M23 Bahanganye n’Ihuriro rya FARDC n’Abarwanyi Bafatanyije
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Mikenke, kari muri teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko hari kubera imirwano ikomeye yahuje impande zihanganye muri aka karere kamaze igihe karangwa n’umutekano muke.
Iyo mirwano yahuje umutwe wa MRDP–Twirwaneho ufatanyije na M23, bahanganye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) rifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro b’abanyamahanga, Imbonerakure zaturutse mu Burundi, ndetse n’ingabo z’u Burundi n’iza Angola, bivugwa ko ziri mu bikorwa byo gufasha Leta ya Kinshasa.
Amakuru aturuka aho imirwano yabereye avuga ko MRDP–Twirwaneho na M23 bashoboye kwigarurira igice kinini cya Mikenke, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize ihuriro riri ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ryari ryatangaje ko ryamaze kugenzura Mikenke yose.
Gusa amakuru mashya agaragaza ko MRDP–Twirwaneho na M23 bashoboye gusubiza inyuma FARDC n’abo bafatanyije, ndetse amakuru amwe akavuga ko birukanye ingabo za Leta n’abambari bazo muri santeri ya Mikenke, ahafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu micungire y’ibikorwa bya gisirikare n’itumanaho muri ako gace.
Kuva ku munsi w’ejo, imirwano yakomeje umunsi wose, aho impande zombi zarwanaga zishaka kugenzura santeri n’ibirindiro by’ingenzi. MRDP–Twirwaneho ifite igice kinini cya Mikenke giherereye ku ruhande rwerekeza mu Kalingi muri Minembwe, ahakunze kuba indiri y’imirwano kubera imiterere yaho y’imisozi ihanamye, ibisambu n’udusozi dutambitse dutuma habaho ubwirinzi bworoshye.
Mikenke ni agace gafite akamaro kanini mu rwego rwa gisirikare kuko kari ku masangano y’inzira zihuza Minembwe, Kalingi n’utundi duce twa Mwenga. Ugenzura Mikenke aba afite amahirwe yo kugenzura ibice byinshi by’imisozi yo mu Cyohagati mu misozi y’i Mulenge.
Muri iyo mirwano yo ku munsi w’ejo, amakuru ava mu nzego zitandukanye aremeza ko hapfuyemo umusirikare mukuru wa FARDC wari ushinzwe ibikorwa bya operasiyo muri Mikenke na Minembwe, Colonel Tipi Ngadjole Olikwa, wari uzwi ku izina rya “Zerozero”.
Urupfu rwe rufatwa nk’igihombo gikomeye ku ruhande rwa FARDC, kuko yari umwe mu basirikare bakuru bashinzwe kuyobora no guhuza ibikorwa by’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyaga muri ako karere. Urupfu rw’uyu musirikare rukomeje kongera umwuka mubi mu mirwano, aho impande zombi zisa n’iziyemeje gukomeza kurwanira kugenzura aka gace.
Akarere ka Mikenke na Minembwe kamaze imyaka myinshi karangwa n’intambara zishingiye ku bibazo by’umutekano, politiki n’amoko. Kuva mu myaka yo hambere, nyuma y’intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo, aka gace kabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Mai-Mai zitandukanye ndetse n’indi mitwe yagiye ivuka mu bihe bitandukanye.
MRDP–Twirwaneho na yo iharanira kurinda abaturage bo mu misozi y’i Mulenge, mu gihe Leta ya Kinshasa ivuga ko ari umutwe witwaje intwaro utemewe ugomba kurwanywa.
Kuba M23 na yo ivugwa mu mirwano iri kubera muri aka karere byongera uburemere bw’iyi ntambara, cyane ko uyu mutwe usanzwe uhanganye na FARDC mu bindi bice bya Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu, imirwano iracyakomeje, kandi ntiharamenyekana neza umubare w’abasirikare n’abasivili baba barahitanwe n’iyo mirwano. Gusa biragaragara ko Mikenke yongeye kuba igicumbi cy’intambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa Minembwe no ku mibanire y’ibihugu byo mu karere.
Abakurikirana iby’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bemeza ko, mu gihe hatabayeho ibiganiro bya politiki bihamye, aka karere gashobora gukomeza kuba indiri y’imirwano idashira, ikomeje guteza ibibazo bikomeye ku baturage bahatuye.






