Minembwe: Abanyamulenge Bishimiye Ifatwa ry’Umujyi wa Uvira, Bizeye Ihumure n’Isubukurwa ry’Ubuhahirane
Abaturage b’Abanyamulenge batuye mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, batangaje ko bishimiye cyane ifatwa ry’umujyi wa Uvira na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, bavuga ko babibona nk’itsinzi ibahumuriza ndetse ikaba ishobora gusubiza ubuzima busanzwe mu gace bamazemo amezi menshi mw’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.
Mu butumwa umunyamakuru wa Minembwe Capital News yakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10/12/2025, abaturage bavuze ko babonye Uvira nk’umuryango wongeye gufunguka” nyuma y’igihe kirenga amezi icumi bari mu mibereho ikomeye bitewe n’aho inzira z’ubucuruzi zari zafunzwe n’ingabo z’u Burundi.
Umwe mu baturage twaganiriye na we yagize ati:
“Mu Minembwe twaraye tutasinziriye kubera ibyishimo. Byari umunsi ukomeye kuri twe, twabonye Imana yerekanye imbaraga zayo.”
Undi mudamu watanze ubuhamya we yongeyeho ati:
“Imana ikorera igihe ibishakiye. Abana bacu birukanye iby’ubyuti muri Uvira, bayifashe. Turizera ko uru rugendo ruzagera n’i Kinshasa.”
Kuva mu mezi arenga icumi ashize, inzira zubucuruzi mu Minembwe zanyuraga i Ndondo muri grupema ya Bijombo zari zigenzurwa n’ingabo z’u Burundi, bituma haba ibura rikabije ry’amasabune, umunyu, amavuta n’ibindi by’ibanze.
Abaturage bavuga ko ifatwa rya Uvira ribahumurije ko ubuhahirane bushobora gusubukurwa vuba, ibicuruzwa biva Uvira bikongera kugera mu Minembwe mu gihe inzira zaba zifunguwe neza.
Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’umutekano avuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kuva ku Ndondo zerekeza iwabo aho bikekwa ko zishobora kunyura i Baraka, igice kigenzurwa na FARDC. Ibi bikaba byitezweho kugabanya ubukana bw’umutekano muke wari umaze igihe mu misozi ya Minembwe.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 09/12/2025, ni bwo umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho winjiye mu mujyi wa Uvira, ukirukana ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse na FARDC.
Ibi byahindutse icyabaye inkuru y’ikibazo mu karere, ariko ku baturage bo mu Minembwe babifashe nk’itsinzi ishobora kuzana amahoro n’itumanaho ry’ubutunzi bari baratakaje.





