Minembwe Babonye Bwije Amahoro: Abaturage Bashimira Umutekano, Gusa Babuze Imvura
Minembwe mu bihe bishize ni kamwe mu duce twibasiwe n’intambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abaturage baho batangaje ko ubu basigaye babayeho mu mahoro, nubwo bafite ikibazo cy’imvura yasubiye inyuma.
Mu butumwa umwe mu baturage yahaye Minembwe Capital News ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01/12/2025, yagize ati: “Iwacu burije neza hano mu Minembwe, ariko imvura yasubiye kubura. Gusa ku gicamunsi yagaragaje ko ishobora kugwa.”
Minembwe ni agace gafatwa nk’inkingi y’umuco n’amateka y’Abanyamulenge, ariko kamaze imyaka kazahajwe n’intambara kuva mu mpera za 2017. Kugeza mu ntangiriro za 2025, aka gace kari mu maboko y’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo, abaturage bakaba baragiye bagaragaza ihohoterwa, kwicwa, no kubuzwa uburenganzira bwo kugenda.
Guhera mu kwezi kwa Kabiri 2025, ubwo umutwe wa Twirwaneho wigaruriraga ako gace, abaturage batangaje ko hari impinduka nziza mu bijyanye n’umutekano wa buri munsi. Inzira zari zarasibamye zongeye gukorwamo ingendo ubuzima busubira mu buryo.
Nubwo hari icyizere mu bijyanye n’umutekano, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kirakomeje, aho imvura ikiri nke kandi abaturage benshi bashingira ku buhinzi. Ibi bishobora kugira ingaruka ku musaruro no ku mibereho yabo. Ikindi ni uko bafite ikibazo cy’amasoko y’ibiribwa, kuko ingabo za FARDC n’abambari bazo barayafunze.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Minembwe bemeza ko amahoro arambye azashingira ku buryo ubuyobozi buzashyiraho ingamba z’impinduka no gushakira abaturage ibisubizo birambye ku bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.





