Ubu hamya Minembwe Capital News, yahawe n’umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, uheruka kunyura u Muhanda wa Plaine Dela Ruzizi agana i Bukavu. Buteye ishavu!
Yavuze ko aha, yahanyuze mu gihe yaragize igihe atahanyura, k’uko ubwo yahaherukaga, i byo bice byo muri Chefferie y’ikibaya cya Ruzizi, habarizwaga Abanyamulenge benshi ndetse n’Inka zabo ariko ubu yahanyuze asanga ibyo yarasanzwe ahazi byarahindutse.
Yagize ati: “Mutarule na Bwegera, ahari hasanzwe hatuye Abanyamulenge, k’urugero ruri hejuru ubu siko bikimeze. Ntaho wasanga Umunyamulenge cyangwa umwungeri w’inka habe n’umuntu wese uvuga ururimi rw’ikinyamulenge, ndetse n’ibibanza byahoraga bi gurishirizwamo amata, nko ku muhanda, ntiwaba ukihabona habe namba.Ikindi ntaho waba ukibona umugore w’umunyamulenge agurisha amata.”
“Sibyo gusa, k’uko i Kibaya cya Ruzizi cyose, imisozi n’imihana hagenzurwa n’insoresore zur’ubyiruko rw’Abapfurero, bitwa Wazalendo aho usanga bashizeho ama barrières menshi, bishuza imodoka yose itambutse, ari nako Polisi nayo yishuza andi mafaranga. Ibiri muri ibyo bice n’agahoma munwa.”
“Ibindi bi babaje na bashe kubona, n’ibiraro bifasha abaturage kwa mbuka ahari amazi, aho usanga byarasenyutse, ugasanga umuntu kugiti cye yarubatse ikiraro cy’ibiti hanyuma agashiraho barrière y’imodoka z’abagenzi zitambuka. Iz’i modoka zishura mbere yogutambuka kuricyo kiraro, uretse ikibazo cy’umutekano rusange n’Abanyamulenge ku bw’umwihariko
Abacyuruzi bakoresha Umuhanda
Uvira-Kamanyola baragowe kubera ubwo bwibyi bukorwa na Polisi ifatanije na Wazalendo, iki babaje cyane ubwo bujura bukorwa ku mugaragaro.”
Yasoje avuga ikibazo y’ibajije nyuma y’uko abonye ibikorerwa mu kibaya cya Rusizi, naribajije, nti: “Ese harya Plaine Dela Ruzizi, yabaye indi Republika?”
Bruce Bahanda.