Minembwe: FARDC Ishinjwa Gukomeza Gutera Ibisasu bya Drone mu Bice Bituwemo n’Abasivili
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje kugaba ibitero bikomeye by’ibisasu ku baturage, rikoresheje drone z’intambara.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu munsi ahagana saa mbiri, abaturage bo muri centre ya Minembwe, igice gituwe n’abaturage benshi muri teritwari ya Fizi, batangaje ko bumvise urusaku rw’ibisasu bikomeye byaturikaga bikurikiranye. Amakuru ava muri ako gace avuga ko ibitero byakomeje kugabwa amasaha menshi, kugeza no mu gihe cy’umugoroba n’ijoro, bikaba byateje ubwoba n’ihunga rikomeye mu baturage. Ibitero byo ku butaka na byo byagabwe mu bice birimo Kalingi, Bidegu, Kalongi n’ahandi.
Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC/M23 ryasohoye itangazo rivuga ko ibyo bitero byibasiye abaturage b’abasivili mu buryo butavangura, rikavuga ko byateje impfu nyinshi ndetse bigatuma abaturage benshi bahunga ingo zabo.
Mu iryo tangazo, AFC/M23 yagize iti:
“Ibi bitero bitavangura kandi by’ubugizi bwa nabi byibasiye nkana abasivili, bituma hapfa abaturage benshi b’inzirakarengane ndetse n’abandi benshi bahatirwa guhunga ingo zabo.”
Iryo huriro ryavuze ko, mu rwego rwo kubaha abapfuye n’imiryango yabo, ryafashe icyemezo cyo kutagaragaza amashusho ateye ubwoba y’ingaruka z’ibi bitero, nubwo rivuga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ubukana bwabyo.
Agace ka Minembwe kamaze imyaka myinshi kari mu bice byugarijwe n’umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aka karere gatuwe n’amoko atandukanye arimo n’Abanyamulenge, kakaba karabaye isibaniro ry’imirwano ihuza imitwe yitwaje intwaro itandukanye hamwe n’ingabo za leta.
Mu myaka ishize, Minembwe yakunze kugaragaramo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo, imitwe yitwara gisirikare irwanya M23 na MRDP–Twirwaneho irwana ku ruhande rw’abaturage. Ibi byagiye bituma abaturage basanzwe babaho mu bwoba no mu guhora bahunga.
Raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga zagiye zigaragaza ko abaturage bo muri ako karere ari bo bakunze kugerwaho cyane n’ingaruka z’izo ntambara, zirimo ubwicanyi, gusahurwa kw’imitungo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu bihe bya vuba, uruhande rwa Leta ya Congo rwatangiye gukoresha drone z’intambara mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu. Izo drone zikoreshwa mu gutata no mu kugaba ibitero ku birindiro by’imitwe irwanya ubutegetsi.
Ariko kandi, abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko ikoreshwa rya drone mu bice bituwe cyane n’abaturage rishobora guteza ingaruka zikomeye, cyane cyane iyo amakuru y’aho ibitero bigomba kugabwa atizewe neza.
Mu gusoza itangazo ryayo, AFC/M23 yongeye gushinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kuba ari bwo bubazwa amaraso y’abaturage akomeje kumeneka muri ibyo bitero.
Iryo huriro ryagize riti:
“Amaraso y’abaturage ba Congo yamenetse ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi ntazibagirana kandi ntazagirwa ubwiru.”
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru arebana n’ibitero byavuzwe muri Minembwe.
Hagati aho, abaturage bo muri ako gace bakomeje gusaba ko imiryango mpuzamahanga yakwivanga byihuse kugira ngo irinde abasivili, mu gihe imirwano n’ibitero bikomeje gufata indi ntera mu misozi miremire yo mu burasirazuba bwa Congo.





